Nyagatare: Isiba ry’ikiyaga cya Cyabayaga rihangayikishije abahinzi

Abahinzi bibumbiye mu makoperative atatu y’ubuhinzi bw’umuceri mu kibaya cy’umugezi w’umuvumba bavuga ko isiba ry’ikiyaga gihangano cya Cyabayaga rishobora gutubya umusaruro.

Ikiyaga cyarasibye ntikikibasha kubika amazi
Ikiyaga cyarasibye ntikikibasha kubika amazi

Ikiyaga gihangano cya Cyabayaga cyasibye mu kwezi kwa kane umwaka wa 2018 kubera isuri.

Habarurema Syldio avuga ko isibama ry’ikiyaga ryatumye kitakibasha kubika amazi bityo no mu mirima hakageramo macye, ibi ngo bikaba bitubya umusaruro.

Ati “Valley dam habaye ibiza byinshi irasibama ku buryo itabasha kubika amazi kandi niyo ituma tubona amazi, ubu mu mirima hajyamo amazi make. Urumva ko bizagira ingaruka ku musaruro.”

Mu gukemura iki kibazo, ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri ngo bwari bwishatsemo ibisubizo byo kuba buri muryango w’abakoresha amazi wa buri koperative utanga miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw), yo gusibura iki kiyaga.

Aya ariko ngo baje gusanga ari make bituma biyambaza RAB.

Hakizabera Theogene umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu karere ka Nyagatare UCORIVAM avuga ko guhera kuwa gatatu w’iki cyumweru, igice kimwe cy’iki kiyaga gihangano cya Cyabayaga kizatangira gusiburwa ariko imirimo yo gusibura ikiyaga nyirizina ikazatangira mu kwezi kwa gatandatu.

Agira ati “Twakoze urutonde rw’ibikenewe ngo gisiburwe dusanga cyasiburwa kuri miliyoni 15, kuri uyu wa gatatu RAB iraba yahagejeje imashini dutangire gusibura Karungeri, amazi akaza mu kiyaga agakomeza mu miyoboro.”

“Nidusarura mu kwa gatandatu ni bwo ikiyaga nyir’izina kizatangira gusiburwa kuko ubu nta mazi yahagararamo.”

Hakizabera Theogene umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu karere ka Nyagatare yizeza ko imirimo ya mbere yo gusibura ikiyaga n’ubwo itazatuma kibika amazi ariko nanone bizafasha mu kuyobora amazi mu mirima y’abahinzi.

Ikiyaga gihangano cya Cyabayaga gifasha mu kuhira umuceri w’abahinzi bibumbiye mu makoperative ya CODERVAM, KOPRPRIKA na COPRIM ku buso bwa hegitari 600.

Hakizabera yemeza ko imirimo yo kugisibura nirangira bazihutira kukirwanya ho isuri kugira ngo kitazongera gusibama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka