Nyagatare: Imvura yahombeje abahinzi b’umuceri n’ibigori
Imvura imaze iminsi igwa imaze guteza umwuzure muri hegitari 73 z’umuceri uri mu murima na hegitari 40 z’ibigori.Guhera mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka ni bwo imvura nyinshi yatangiye kugwa mu gihugu cyose no mu Karere ka Nyagatare.
By’umwihariko imvura yaguye mu Karere ka Gicumbi yujuje Umugezi w’Umuvumba, bituma abahinzi b’ibigori n’umuceri bahegereye bahura n’ibibazo by’umwuzure.
Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu Karere ka Nyagatare, Hakizabera Theogene, avuga ko hegitari 73 z’umuceri zangiritse ku 1,663 zari zahinzwe, kandi ngo zose nta bwinshingizi zari zifite uretse ko ngo bizatangirana n’igihembwe cy’ihinga gitaha.
Ati “Zose nta n’imwe yari iri mu bwishingizi. Byatewe n’uko ubukangurambaga bwagenze nabi ahanini kuko abatanga ubwishingizi bategera abahinzi. Ubu ariko twabihaye umurongo igihembwe cy’ihinga gitaha ubuso buzahingwaho bwose bwazaba bwishingiwe”.
Ni mugihe hegitari 40 z’ibigori zangiritse, 17 arizo zari zifite ubwinshingizi.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare, Twiringiyimana Jean Chrysostome, avuga ko impamvu abahinzi batitabira gufata ubwishingizi bw’imyaka ari uko amafaranga bishyurwa ari make ugereranyije n’ibishoro.
Agira ati “Hegitari imwe y’ibigori umuhinzi yishyura ibihumbi 17 y’ubwishingizi harimo nkunganire ya Leta, yahura n’igihombo akishyurwa ibihumbi 288, ugereranyije n’igishoro cy’umuhinzi aya mafaranga atangwa ku gihombo ni make kuko atagera ku gishoro”.
Umwe mu bahinzi b’ibigori bahuye n’igihombo ni Bihoyiki Alex, wo mu Mudugudu wa Akajuka, Akagari ka Rurenge, Umurenge wa Rukomo. Ibigori bye byari bihinze kuri hegitari eshatu n’igice byarengewe n’amazi arokora ibitagera kuri toni ebyiri.
Avuga ko byamuteye igihombo gikabije uretse umusaruro yabuze hiyongeraho kwishyura inguzanyo ya banki yafashe ahinga.
Ati “Aha hantu mpakodesha ibihumbi 800 nkahakura toni zirenga 15 none ibyasigaye na byo byuzuye amazi ntihavamo toni ebyiri. Mfite ideni rya banki rya miliyoni imwe n’igice, n’andi yo mu bimina, uretse ko ngiye gushakisha aya banki ahandi nsigare nipfumbase”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko nubwo igihombo byagaragaye hari icyizere ko imvura idakomeje cyaba gicye.
Avuga ko gahunda y’ubwishingizi ku bahinzi b’umuceri izatangirana n’igihembwe cy’ihinga gitaha, ariko na none bagiye gushyira imbaraga mu gukangurira n’abahinzi b’ibigori kubikora.
Ati “Tugiye gushyira imbaraga mu gushishikariza abahinzi bacu gufata ubwishingizi kuko turabona impamvu zabyo kandi hari n’abamaze kubujyamo”.
Muyango Peter, umuyobozi wa koperative Muvumba ya 8, avuga ko umwuzure wateye mu mirima yabo ndetse no kubura ubwanikiro buhagije umuceri wasaruwe ukamera, bazahura n’igihombo kitari munsi ya toni 600.
Uretse imyaka yangijwe n’umwuzure ndetse n’imvura nyinshi idatanga imicyo, ubu umuhanda ugana Gihengeri mu Murenge wa Mukama ntukiri nyabagendwa, ndetse n’amatiyo akura amazi ku ruganda rwa Gihengeri akaba yaracitse.
Imiryango itanu mu Murenge wa Kiyombe na yo ubu icumbikiwe n’abaturanyi, indi yakodesherejwe n’ubuyobozi kuko inzu zabo zasenyutse, ndetse n’imirima itarabarurwa ubuso ikaba yaratwawe n’umuvu kubera ubuhaname bw’imisozi igize uyu murenge.
Ikiraro gihuza Umurenge wa Nyagatare n’uwa Rukomo na cyo saa munani z’amanywa kuwa kabiri cyari cyuzuyemo amazi, ku buryo Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyagatare yifashishaga imodoka mu kwambutsa abanyeshuri biga mu ishuri rya Rurenge bataha mu Mudugudu wa Mirama II, Akagari ka Nyagatare.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Twihhanganishije abangezweho nigaruka zibiza.bihangane akaje karemerwa.inama yange ndunva twafatanya tugasenga Imana ikagabanya invura.
Twihanganishije abagezweho nibiza.ntakundi bihangane.ikindi ndunva twasenga Imana niyo yadutabara ikangabanya invura.