Nyagatare: Imishinga y’urubyiruko yitezweho gusubiza ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko kuba hari urubyiruko rukora imishinga ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bizazamura umusaruro w’uru rwego kandi bizanasubiza ingorane zikigaragaramo.

Minisitiri Paula Ingabire na Ambasaderi w'Ubumwe bw'Uburayi mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, bafungura Hanga Hub Nyagatare
Minisitiri Paula Ingabire na Ambasaderi w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, bafungura Hanga Hub Nyagatare

Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare wiga ibijyanye n’ubworozi, Ernestine Niyomukiza, we na bagenzi be bakoze umushinga witwa Green Solution Rwanda, uhinga ubwatsi bw’amatungo hifashishijwe imbuto zirimo ingano, ibigori na Arfa arfa, bukera mu minsi irindwi kandi bukaba budaterwa mu butaka uretse amazi.

Avuga ko ubu bwatsi bukunguhaye ku ntungamubiri kandi bworoshye mu buryo bwo kuribwa haba ku nka, ihene, intama, inkwavu, ingurube n’amafi.

Ati “Ubu bwatsi bwera vuba kandi bufite intungamubiri nyinshi kandi bukaba bunoroshye ku kuribwa ugereranyije n’ubwatsi busanzwe.”

Niyomukiza Ernestine yerekana ubwatsoi bw'amatungo yakoze mu ngano
Niyomukiza Ernestine yerekana ubwatsoi bw’amatungo yakoze mu ngano

Uwanyirigira Sandrine nawe wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, akora ifu y’amagi yifashishwa mu kongera intungamubiri ku bantu ivanzwe mu biribwa ndetse akanakora ifu mu bishishwa by’amagi ikavangwa mu biribwa by’inkoko bikongera umusaruro w’amagi.

Ati “Ifu ikozwe mu bishishwa by’amagi ivangwa mu biryo by’inkoko ikongera umusaruro w’amagi naho indi nkora mu magi yo ivangwa mu biribwa byose umuntu yashaka kurya ikongera intungamubiri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko kuba imishinga y’urubyiruko yibanda ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ari igisubizo kuko bizazamura umusaruro w’uru rwego kandi binasubize ibibazo byari bisanzwe bihari.

Imishinga y'urubyiruko iratanga icyizer mu gutanga ibisubizo ku bibazo biri mu buhinzi n'ubworozi
Imishinga y’urubyiruko iratanga icyizer mu gutanga ibisubizo ku bibazo biri mu buhinzi n’ubworozi

Yagize ati “Ibi bikorwa byabo turabikeneye cyane kuko birasubiza ibyo dukora biraduha kuzamura umusaruro w’ibyo dukora ariko bikadufasha gusubiza ibibazo dufite, ni ibintu tugomba kwitaho nk’ubuyobozi kugira ngo izo nyungu ziboneke.”

Ubwo hamurikwaga ku mugaragaro aho ibikorwa by’umushinga Hanga, bizajya bikorera mu Karere ka Nyagatare, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Innovation, Paula Ingabire, yavuze ko bishimishije kubona urubyiruko rugira uruhare mu gukemura ibibazo bihari cyane mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Innovation, Paula Ingabire
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Innovation, Paula Ingabire

Yagize ati “Kuba bakora ibireba ubuhinzi n’ubworozi, ibyo byose n’ubundi ni ibibazo biba bitwugarije, tubirimo, tubibamo, tubibona ariko iyo abana bacu babishyizemo imbaraga bagashyiramo n’ubwenge bafite kugira ngo bashake ibisubizo nabyo ni ibintu byo kwishimira.”

Avuga ko Umushinga Hanga, ugamije gufasha urubyiruko rwifitemo impano guhura bakanoza imishinga yabo ariko banafashwa kubona isoko ry’ibyo bakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka