Nyagatare: Igihembwe cy’ihinga gitangiranye ibibazo by’inyongeramusaruro

Bamwe mu bahinzi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bashobora kurara ihinga cyangwa bakarikerererwa kubera kubura imbuto y’ibigori ndetse n’ifumbire kuko bitaboneka neza.

Abahinzi barifuza ko ubuyobozi bwabafasha bakabona imbuto kare kugira ngo badakerererwa ihinga
Abahinzi barifuza ko ubuyobozi bwabafasha bakabona imbuto kare kugira ngo badakerererwa ihinga

Babitangaje ku wa Gatatu tariki ya 07 Nzeli 2022, ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga 2023 A, cyatangirijwe mu Kagari ka Rwentanga, Umurenge wa Matimba mu mirima ya Koperative KABUKO.

Barore Epiphania avuga ko mbere yakoraga ubuhinzi bwa gakondo ku buryo atabashaga kubona umusaruro nk’uwo abona ubu.

Kuri ubu ageze kuri toni 2 kuri hegitari ku mbuto y’ibishyimbo ndetse na toni icyenda ku mbuto y’ibigori, ahanini ngo abikesha gukoresha ifumbire mborera ivanze n’imvaruganda ndetse n’imbuto nziza.

Ku rundi ruhande ariko avuga ko iki gihembwe cy’ihinga bafite ikibazo cy’imbuto itaboneka neza, ndetse n’ifumbire ihenze kandi nabwo itaboneka neza.

Ati “Mbere imbuto yarabonekaga neza ariko ubu iraboneka nabi kandi hari n’iziza zihenze zo mu bwoko bwa WH kuko ikilo kigura amafaranga 1,300. Ifumbire nayo ntiboneka neza noneho hakiyongeraho kuba ihenze bitorohera buri wese.”

Abajyanama b'ubuhinzi babanje kwereka abahinzi uko baca ibinogo bishyirwamo imbuto
Abajyanama b’ubuhinzi babanje kwereka abahinzi uko baca ibinogo bishyirwamo imbuto

Aba bahinzi bavuga ko hari ubwo bajya ku mucuruzi w’inyongeramusaruro
ikoranabuhanga rikanga bagataha batabonye imbuto, nyamara ubundi bakabaye bandikwa ku ruhande hanyuma aho bikundiye umucuruzi akabishyiramo.

Umuyobozi wa Koperative KABUKO, Nkusi John avuga ko iki kibazo cy’imbuto itaboneka neza bakizi ariko nabo badasinziriye.

Agira ati “Abahinzi bari mu kuri kuko iyo abonye akerereweho umunsi umwe ni ngombwa kugira impungenge ariko natwe ntidusinziriye, twagiye mu bubiko bw’imbuto i Gatsibo batubwira ko zidahari ariko twamenye ko i Kigali zihari ndetse n’ifumbire, turazindukirayo kuko twe imbuto twari dufite zashize ejo ariko turakora ibishoboka ngo ziboneke abantu bahinge ku gihe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko buri gihembwe cy’ihinga bafite gahunda yo kongera umusaruro uboneka binyuze mu kubahiriza amabwiriza yo guhinga kijyambere.

Ibi kandi ngo bigomba kujyana n’ubukangurambaga bwo gukoresha imbuto nziza ndetse n’ifumbire y’imborera n’imvaruganda.

Matsiko yavuze ko ikibazo cy'imbuto bagihagurukiye kugira ngo abahinzi batarara ihinga
Matsiko yavuze ko ikibazo cy’imbuto bagihagurukiye kugira ngo abahinzi batarara ihinga

Naho ku bijyanye n’imbuto n’ifumbire bitabonekera igihe ngo batangiye ubuvugizi.

Ati “Nk’Akarere ni ubuvugizi dukomeza gukora tuvugana n’abaduha inyongeramusaruro, kugira ngo umuturage wacu adakomeza guhura n’inzitizi na zimwe ku buryo twizeza abaturage bacu ko iki kibazo kiza gukemuka vuba.”

Iki gihembwe cy’ihinga mu Karere ka Nyagatare hateguwe ubutaka bungana na hegitari 23,926 ku gihingwa cy’ibigori, hegitari 13,239 ku bishyimbo, hegitari 1,700 ku muceri, hegitari 150 za Soya na hegitari 215 z’imyumbati.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka