Nyagatare: Abayobozi ntibavuga rumwe ku gusarura ibigori bitaruma

Mporanyabanzi Simeon utuye mu kagari ka Rugari, umurenge wa Katabagemu yabujijwe n’umurenge gusarura ibigori bitaruma kuko ngo byamutera amapfa, akarere kakavuga ko ari ukubangamira inyungu ze.

Kubera inguzanyo ya SACCO no kwishyurira abana amafaranga yishuri, yashatse umuguzi w’ibigori bye bitaruma ku babicuruza byokeje ariko umurenge wanga kumuha icyemezo cyo gusarura.

Ati “Jye nashatse umuntu Nyabugogo ugura ibigori bibisi akabiranguza ababicuruza byokeje, natse icyemezo kinyemerera gusarura umurenge wakinyimye, mfite abana batatu biga ayisumbuye mfite n’ideni rya Sacco rya ibihumbi 300.”

Mporanyabanzi avuga ko yanasabye umurenge kumuguriza amafaranga ngo nibura atware abana ku ishuri ariko bamubwira ko nta mafaranga umurenge ugira.

Abana be uko ari batatu biga mu mashuri yisumbuye abishyurira ibihumbi 340 ku gihembwe.

Kubwa Ruboneka Sylva umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Katabagemu avuga ko bitemewe gusarura imyaka itumye kuko bishobora guteza amapfa.

Agira ati “Ntabwo byemewe kandi ni amabwiriza kugira ngo abantu baticwa n’inzara kuko ibyo ni ugutubya umusaruro.”

Rutayisire Gilbert umukozi w’akarere ka Nyagatare uyobora agashami k’ubuhinzi, ubworozi, amashyamba n’umutungo kamere avuga ko ntawufite uburenganzira bubuza umuturage kugurisha umusaruro we mugihe abifitemo inyungu.

Ati “Ubundi ntibikwiye ko umuntu wahinze ushaka kugurisha umusaruro we yabonye isoko rimwungura ntawagakwiye kuba avuga ngo ntabwo wemerewe kugurisha, nta n’ufite uburenganzira bwo kubuza umuturage kugurisha umusaruro we.”

Rutayisire yemeza ko ahubwo hakumirwa abamamyi baza bahenda abaturage.

Avuga ko baza gukurikirana ikibazo cya Mporanyabanzi Simeon kugira ngo bamenye uko giteye afashwe niba ibyo ashaka bimufitiye inyungu kurusha kugurisha umusaruro we wumye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi avuga nibyo niba dukora ubuhinzi bw’umwuga igihe umuhinzi abonye umuguzi umwungura si ngombwa ko ategereza ko byuma. Abayobozi bajye bumva abo bayobora.

Isaïe yanditse ku itariki ya: 13-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka