Nyagatare: Abaturage barinangira mu kwishyura ifumbire bafashe nyuma yo kweza

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), irasaba abahinzi bo mu karere ka Nyagatare kwishyura ifumbire bakoresheje mu mirima yabo, nyuma y’aho igenzura ryagaragaje ko abagera kuri 23% aribo bishyuye gusa.

Ifumbire barimo kwishyuza yatanzwe mu kwezi kwa 09/0211, mu gihhembwe cya Mbere cy’ihinga ingana n’amafaranga asaga miliyoni 83, ariko miliyoni 23 arizo zimaze kwishyurwa gusa.

Ibyo byagaragariye mu igenzura riri gukorwa n’umukozi muri MINAGRI afatanyije n’abakozi b’akarere, bari kuzenguruka imirenge igize aka karere bishyuza abatarishyura. Ariko abaturage bavuga ko bafite ubukene, nk’uko byatangajwe n’uyobora akagali ka Karangazi.

Uwo muyobozi avuga ko abaturage bizeje bazishyura mu mpera z’uku kwezi kwa 06/2012, nyuma yo gusarura imyaka yabo. Ati: “Abaturage batubwira ko nta handi bakura amafaranga keretse mu musaruro w’ibyo bahinze”.

Aka kagali gaherereye mu Murenge wa Karangazi, ahabarirwa umwenda w’ifumbire ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 21, nk’uko umukozi wa MINAGRI yabitangaje.

Akomeza vuga ko Umurenge wa Rwimiyaga kugeza ubu ari wo wanyuma mu kwishyura kuko uri ku ijanisha rya 14%.

Pasteur Bizimungu, umwe mu baturage barimo umwenda mwinshi, w’amafaranga ibihumbi 180, avuga ko nta gahunda bari barahawe y’uburyo bazishyuramo.

Yagize ati: “Twabonye dufata amafumbire turahinga ariko ntitwari tuzi ibizakurikira ariko ubwo muje kutwishyuza uyu munsi amafaranga yanyu ndarara nyagejeje kuri konti”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Munyangabo Celestin, avuga ko kwishyura ifumbire byabaye ikibazo, kubera ko yafashwe n’abaturage bacye, bagafata nyinshi.

Ati: “Birambabaza kubona duherukira indi mirenge mu kwishyura kandi byatewe n’abatinze kwishyura kandi baratweye ifumbire nyinshi”.

Uyu muyobozi avuga ko muri uwo murenge hari n’umuturage umwe watwaye toni zirindwi ariko kugeza ubu atarishyura, bigatuma umurenge ushinjwa kuba inyuma mu kwishyura.

Mukazibera Alphonsine ushinzwe gukurikirana igikorwa cyo kwishyuza amafaranga y’ifumbire muri aka karere, avuga ko abaturage bafite ubushake bucye mu kwishyura, agasaba ubuyobozi ongeramo ingufu mu kwishyuza.

Agira ati: “ Buri muyobozi yagombye gushyira kwishyuza ifumbire inshingano ze”.

Akomeza avuga ko kwishyuza ifumbire y’igihembwe cya mbere cy’ihinga bizarangira n’uku kwezi kwa 06/2012, abazaba batarishyura bakazashyikirizwa inzego z’abanzi zikabishyuza.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka