Nyagatare: Abahinzi b’umuceri bifuza guhabwa ubwishingizi ku bwone bw’inyoni

Abahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative Muvumba icyanya cya munani, ikorera mu Karere ka Nyagatare, banze gufata ubwishingizi bw’ibihingwa byabo mugihe inyoni zibonera zaba zitishingiwe.

Abahinzi bafata ubwone bw'inyoni nk'ikiza gikwiye kwishingirwa
Abahinzi bafata ubwone bw’inyoni nk’ikiza gikwiye kwishingirwa

Umuyobozi wa Koperative Muvumba icyanya cya munani, Muyango Peter, avuga ko igihembwe cy’ihinga gishize bahuye n’ikibazo gikomeye cyo konerwa n’inyoni ahanini bitewe n’aho zituruka kandi habegereye cyane.

Ati “Inyoni zitwonera zituruka mu biti by’imikinga ikikije umugezi w’umuvumba, zikava ahantu abahinzi baraje imirima ndetse no mu Bahinde na bo baraje ahantu hanini. Zaratwoneye bikomeye cyane”.

Hakizabera Theogene, umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu Karere ka Nyagatare avuga ko kurinda inyoni bigoranye.

Avuga ko kugira ngo hegitari imwe y’umuceri bizere ko itaribwa n’inyoni bashyiramo abamuruzi (abirukana inyoni) 10 bahembwa ibihumbi 800, nyamara ikilo cy’umuceri ari amafaranga 300, ku muceri mugufi na 320 umuremure.

Agira ati “Kurinda inyoni ubu biragoye bisaba abamuruzi 10 kuri hegitari imwe, bagahembwa ibihumbi 800, utabikoze inyoni zishobora kuyirya aho wateganyaga toni zirindwi ugakuramo imwe cyangwa wagira umwamuruzi mubi ugatemera hasi zarawumazeho”.

Gutangirana n’iki gihembwe cy’ihinga amakoperative atatu y’abahinzi b’umuceri mu Karere ka Nyagatare, yafashe ubwishingizi bw’igihingwa cyabo ahanini kubera ibiza byagaragaye mu gihembwe cy’ihinga A 2020.

Nyamara koperative Muvumba icyanya cya munani bo banze kubufata. Muyango Peter, umuyobozi wayo avuga ko batafata ubwishingizi mu gihe batari bamenya ubuso buzahingwa kuko harimo abaraza imirima yabo.

Ikindi gikomeye ariko ngo ni uko Sosiyete ya SONARWA yanze kwishingira ubwone bw’inyoni kandi na zo babona ari ikiza.

Ati “Ntabwo twanze kubufata, twarabahamagaye ngo baze tuganire ntibaza, ntiwabona icyo amazi yadukoreye ubushize ngo twange. Twashakaga kuganira na bo tukareba ko bakwemera ko inyoni zibarwa mu biza kuko ni zo zitwangiriza kurusha”.

Kagwa Andrew, umuyobozi wa RAB mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo, avuga ko inyoni atari ikiza bityo ko zitakwishingirwa.

Imvura nyinshi yaguye mu kwezi kwa gatatu yatumye umuceri wangirikira ku mbuga
Imvura nyinshi yaguye mu kwezi kwa gatatu yatumye umuceri wangirikira ku mbuga

Asaba abahinzi guhingira rimwe, bakarindira rimwe bakanasarurira rimwe, kuko ari bwo bazabasha guhashya inyoni kuko nta wundi muti wakoreshwa, uwaboneka wakwangiza urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “Umuti w’inyoni nta wundi uretse abahinzi guhingira rimwe, bagaterera rimwe, bakabagarira rimwe, bakarindira rimwe bakanasarurira rimwe kuko zirabasaranganya ntizijya hamwe gusa”.

Akarere ka Nyagatare gafite ubuso bwa hegitari ibihumbi 2,250 zihingwaho umuceri.

Koperative Muvumba icyanya cya munani ikaba yo ihinga ku buso bwa hegitari 1,200, mugihe kompanyi y’abashoramari b’Abahinde ihinga ku buso bwa hegitari 550.

Ubwishingizi buri hegitari y’umuceri umuhinzi asabwa kwishyura ibihumbi 17600 yarumbya kubera ibiza agahabwa ibihumbi 446.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka