Nyagatare: Abahinzi b’umuceri bahanze amaso ikirere
Abahinzi bibumbiye mu makoperative atatu ahinga umuceri mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko urugomero rw’amazi rwa Karungeri bafatiraho amazi bifashisha mu kuhira umuceri rudakozwe byihuse, barumbya kubera ko imirima yabo itakibona amazi.
Amakoperative afite ikibazo ni CODERVAM, COPRORIKA na COPRIM ahinga ku buso bwa hegitari 682, izizwi zitagihingwa umuceri akaba ari 23 zo muri Koperative COPRIM.
Uhagarariye ihuriro ry’imiryango y’abakoresha amazi mu cyanya aya makoperative akoreramo, Habanabakize Anastase, avuga ko impamvu y’ibura ry’amazi mu mirima y’umuceri ari ibiza bikomoka ku mvura nyinshi igwa mu majyaruguru y’Igihugu, bituma uburyo bari bishyiriyeho bwo gukura amazi mu mugezi w’umuvumba butwarwa n’amazi ntiyongera gusubira mu muyoboro uyatwara mu kiyaga gihangano cya Cyabayaga kifashishwa mu kuhira umuceri.
Agira ati “Ni ikibazo gihora kigaruka kuva urugomero rwasenyuka, iyo imvura iguye ari nyinshi muri Gicumbi, imyuzure iraza igatwara ya mifuka twifashishaga mu kuyobora amazi mu muyoboro uyatwara mu kiyaga kitwuhirira, akikomereza mu mugezi, bivuze ko mu muceri nta mazi arimo kuko nta n’imvura dufite.”
Umuhinzi w’umuceri, Mukankaka Domitile, avuga ko kuva batera umuceri batarabona amazi uretse ay’imvura nkeya babonye, ibi ngo bikazagira ingaruka ku musaruro kuko umuceri ukura nabi.
Ati “Kuva twatera uno muceri nta mazi turabona uretse imvura yaguyemo ariko urabona ko ukura nabi kuko nta mazi. Twashyizemo ibishoro ariko ntibizagaruka igihombo cyamaze kutugeraho.”
Uwitwa Habanabakize Anastase, yifuza ko ubuyobozi bwabafasha bukabakorera urugomero rwa Karungeri kugira ngo babashe kubona amazi mu mirima yabo bityo bareke kurumbya.
Agira ati “Tubonye abadukorera uru rugomero byaba byiza amazi yakongera akaboneka, naho ubu twagize ibiza by’imvura y’i Gicumbi hiyongeraho kubura imvura hano urumva ko umusaruro wari witezwe utazaboneka.”
Umuyobozi wa RAB, Sitasiyo ya Nyagatare, Kayumba John, avuga ko iki kibazo kizwi kandi kirimo gushakirwa igisubizo cya vuba ariko nanone akamara impungenge abahinzi ko batazarumbya kuko imvura ihari.
Ati “Urumva birwanaho bagashyira itaka mu mifuka bakayobora amazi mu muyoboro uyatwara mu mirima yabo, ariko nyine iyo amazi azanye imbaraga ya mifuka iragenda ntibabone amazi, ariko tumaze iminsi tugusha imvura urebye no mu mirima yabo amazi arimo.”
Uretse abahinga umuceri, n’abahinga ahawegereye bifashishaga amazi yo mu miyoboro mu kuhira imyaka yabo nabo batangiye guhura n’igihombo.
Nsengiyumva Theodore, avuga ko mu gihe buhiriraga muri metero 100 ubu basigaye buhirira muri metero 350 bakura amazi mu mugezi w’Umuvumba.
Yagize ati “Urumva mu gihe cy’izuba twuhiriraga muri metero 100 dukuye amazi mu muyoboro wuhira umuceri none urabona ko wumye bidusaba gukura amazi muri metero 350 tukifashisha imashini ebyiri ubwo urumva ko ibishoro byabaye byinshi.”
Uretse kuba ibiza byarasenye urugomero rwashyiraga amazi mu muyoboro, nawo ubwawo wuzuyemo igitaka kinshi ku buryo umuryango w’abakoresha amazi umaze gutanga 2,500,000 mu gukuramo iryo taka.
Mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu mirima y’umuceri hari hatangiye gukorwa urugomero rushya ruri mu Kagari ka Bibare Umurenge wa Mimuli ku buryo ari naho hazava umuyoboro utwara amazi mu kiyaga gihangano cya Cyabayaga gusa imirimo ikaba imaze iminsi ihagaze kubera impamvu zitazwi.
Ohereza igitekerezo
|