Nyagatare: Abahinga imyaka miremire mu mujyi barashinjwa gucumbikira abajura

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatere, Ingabire Jenny, avuga ko guhinga imyaka miremire mujyi bikurura abajura bikimakaza isuku nke.

Ibibanza byakubatswe bihingwamo imyaka miremire harimo imyumbati bikaba byakurura ubujura n'isuku nke
Ibibanza byakubatswe bihingwamo imyaka miremire harimo imyumbati bikaba byakurura ubujura n’isuku nke

Umujyi wa Nyagatare ni umwe mu mijyi yatoranyijwe kunganira uwa Kigali. Nyamara ni umwe mu mijyi itubatse ahubwo ibibanza byinshi bikorerwaho ubuhinzi bw’imyaka itandukanye cyane ibigori, ibishyimbo, imyumbati n’indi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare Ingabire Jenny, avuga ko ubuhinzi butabujijwe ariko na none mu rwego rwo kunoza isuku no kubungabunga umutekano abaturage bakwiye guhinga imyaka migufi kuko imiremire ishobora kuba indiri y’abajura n’abandi bakora ibindi byaha.

Ati “Burya mu mujyi ni ahantu abantu benshi baturutse impande zose bahurira, haba hakenewe isuku kurusha mu cyaro, guhinga imyaka miremire bikurura isuku nke.

Ikindi ni uko abajura babona aho bihisha bwakwira abantu bamaze kuryama bakiba, ariko ari imyaka migufi byabagora kubona aho bihisha.”

Ingabire Jenny, avuga ko uduce turebwa n’iki cyemezo cyo kudahinga ibigori, amasaka n’imyumbati ari imidugudu igize akagari ka Nyagatare yose uko ari itanu, imidugudu igize akagari ka Barija ukuyemo uwa Burumba ndetse n’umudugudu umwe wa Nsheke akagari ka Nsheke.

Mugenzi Emmanuel umuturage w’umudugudu wa Mirama ya mbere, ashima iki cyemezo ariko akavuga ko cyakubahirizwa mu mujyi rwagati ariko mu nkengero zawo bakabareka bagahinga imyaka miremire.

Agira ati “Ibyo bavuga rwose ni byo mu mujyi rwagati ntibikwiye guhinga amasaka, ibigori n’ibindi ariko mu nkengero nka Mirama batureka kuko nta mazu ahari, nanone batubujije akawunga kabura.”

Sebagabo Eliazar avuga ko kudahinga imyaka miremire byakorwa ahantu hubatse gusa nko mu mujyi rwagati no mu midugudu, ariko ahatari amazu abantu bagahinga.

Sebagabo avuga ko atiyumvisha ukuntu ubuyobozi bubakangurira kugura no guhinga imbuto z’ibigori zitanga umusaruro mwinshi (Hybride) aribwo buhindukira bukabasaba kudahinga.

Ati “None ko batubwira ngo duhinge (Hybride) tuzayihinga hehe ko batubuza guhinga ibigori? Ni bikorwe ahatuwe cyane gusa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka