Nyabihu: Mu murenge wa Rurembo hatangirijwe igihembwe cy’ihinga cya 2013 B ku gihingwa k’ingano

Igihembwe cy’ihinga cya 2013 B cyatangirijwe ku gihingwa cy’ingano mu karere ka Nyabihu kubera ko muri aka karere hera ingano kandi zigatanga umusaruro ushimishije cyane; nk’uko byasobanuwe n’ umuyobozi wungirije ushinzwe ubuhinzi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

Musabyimana Innocent avuga ko bari bafite umugambi wo guha ubutumwa abahinzi b’ingano, kugira ngo bashyire ingufu nyinshi mu guhinga iki gihingwa ku butaka bwose bwateganijwe kandi bahingire igihe.

Ikindi cyari kigamijwe ni ukugira ngo abahinzi b’ingano bashishikarire kubona umusaruro mwinshi bityo bavane inyungu mu musaruro babona mu buhinzi bwabo; nk’uko Musabyimana yabigarutseho.

Ku butaka buhuje kandi bwateguwe neza mu murenge wa Rurembo, niho hatangirijwe igihembwe cy'ihinga cya 2013 B ku gihingwa cy'ingano.
Ku butaka buhuje kandi bwateguwe neza mu murenge wa Rurembo, niho hatangirijwe igihembwe cy’ihinga cya 2013 B ku gihingwa cy’ingano.

Mu gutegura igihembwe cy’ihinga, bafashe abahinzi b’ingano bakabahuza n’inganda zitunganya umusaruro wazo kugira ngo bazarusheho gukora ubuhinzi bwabo ku buryo bw’umwuga kandi butange inyungu ku muhinzi no ku rwego rw’igihugu ku buryo ingano zajyaga zitumizwa hanze, amafaranga zagurwaga azajya asigara mu gihugu.

Kugira ngo umusaruro mwiza uzagerweho, RAB yashakiye abahinzi imbuto nziza y’ingano zijyanye n’ubutaka bahingaho, zizatanga umusaruro ushimishije ku bahinzi kandi zemewe n’inganda.

Abahinzi b’ingano mu karere ka Nyabihu barasabwa guhinga neza ahantu hahujwe ubutaka, bakarwanya isuri kuri ubwo butaka, bagahinga ku murongo kandi bagakoresha izo mbuto nziza kugira ngo bazabone umusaruro ushimishije.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuhinzi muri RAB, Musabyimana Innocent, yasabye abahinzi b'ingano kubikora nk'umwuga ku buryo ubuhinzi bwabo buzabazanira inyungu.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuhinzi muri RAB, Musabyimana Innocent, yasabye abahinzi b’ingano kubikora nk’umwuga ku buryo ubuhinzi bwabo buzabazanira inyungu.

Ubuso bwateweho ingano mu itangizwa ry’iki gihembwe kuri site ya Karambi -Mpinga iri mu murenge wa Rurembo iki gikorwa cyakoreweho bungana na hagitari eshatu; nk’uko Agronome w’akarere ka Nyabihu, Nyirimanzi Jean Pierre, yabidutangarije.

Biteganyijwe ko ubuso buzaterwaho ingano muri uyu murenge ari hegitari 575, kuri site enye, ari zo Ruhanga, Kamahwera, Rwanika na Karambi-Mpinga ari naho hatewe kuri uyu munsi.

Ku rwego rw’akarere hazaterwa hegitari 4650 z’imirima izahingwamo ingano. Mu itangira ry’ihinga hamaze guhingwa hegitari zisaga 845; nk’uko ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyabihu Nyirimanzi Jean Pierre yabigarutseho.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka