Nyabihu: Abahinzi b’ibireti bahawe ubwasisi biyemeza kongera ubuso babihingaho

Abahinzi bibumbiye muri Koperative ihinga ibireti mu Murenge wa Kabatwa (KOAIKA), barishimira uburyo icyo gihingwa gikomeje kugira uruhare rufatika mu bukungu, bwaba ubwabo n’ubw’igihugu.

Toni zisaga 10 z'umuceri ni zo abahinga ibireti basaranganyijwe
Toni zisaga 10 z’umuceri ni zo abahinga ibireti basaranganyijwe

Nyuma y’aho abahinzi b’ibireti bibumbiye muri iyo Koperative bagera ku 786, bashyikirijwe ubwasisi bw’ibiribwa bigizwe na Toni zisaga 10 z’umuceri, ku wa Gatatu tariki 27 Mata 2022, bishimiye uburyo ubuhinzi bwabyo bukomeje kugira uruhare rufatika mu iterambere ryabo, bakaba bafite intego yo kongera ubuso babihingaho, kugira ngo iryo terambere rirusheho kwihuta.

Kanzayire Denyse, ni umwe muri abo bahinzi, utuye mu Murenge wa Kabatwa, washyikirijwe ubwasisi bw’ibiribwa bigizwe n’umuceri, nyuma y’uko yitwaye neza mu guhinga ibireti.

Yagize ati “Uyu muceri tuwuhawe twari tuwukeneye cyane, kuko twari tumaze iminsi turi mu bihe by’inzara ikomeye, bitewe n’uko turi mu gihe cy’ihinga ry’ibirayi no kubibagara, ndetse no kubitera imiti. Bisa n’aho nta kintu na kimwe twari dusigaranye mu nzu kuko umusaruro twejeje ubushize twawumaze. Kuba duhawe uyu muceri, tugiye kumara igihe turya, bizatugirira akamaro biturinde inzara kuzageza mu gihe tuzaba twejeje undi musaruro”.

Abatuye muri ako gace, umuceri bawufata nk’ikiribwa cy’imbonekarimwe, bitewe n’uko batawuhinga, ibituma bawugura ubahenze nk’uko Nyiramacumu Daphrosa, abivuga.

Ati “Umuceri ntituwuhinga, yewe no kuwugura usanga uduhenze kuko muri butiki usanga ikiro kigura amafaranga ari hejuru ya 1200. Urumva rero abaturage nkatwe kucyigondera bidusaba kuba waronse ifaranga ritubutse. Kuba Koperative yacu yaratekereje iki gikorwa cyo kuduha umuceri ungana gutya, ni iby’agaciro kanini”.

Umwe mu bahinzi b'ibireti ashyikirizwa agafuka k'umuceri
Umwe mu bahinzi b’ibireti ashyikirizwa agafuka k’umuceri

Buri bantu babiri bagabanaga umufuka w’umuceri w’ibiro 25. Ngo ubu bwasisi bahawe, abanyamuryango ba KOAIKA bubateye akanyabugabo ko gushishikarira ubuhinzi bw’ibireti babyongera ku buso bunini no mu bwiza.

Hategekimana Innocent, umwe muri bo agira ati “Ubu bwasisi baduhaye butumye turushaho kugira imbaraga zo gushishikarira guhinga neza ibireti, twubahiriza uburyo bwose bwo kubyitaho nko kubibagararira, kubifumbira no kurinda kubyonesha. Ikindi tugiye gushyiramo ingufu ni ukongera ubuso twabihingagaho, kugira ngo umusaruro wabyo ukomeze kwiyongera yaba mu bwiza no mu bwinshi”.

Abahawe ubwasisi, ni ababashije kugemura umusaruro uri hejuru y’ibiro 50 muri sezo y’ihinga ry’ibireti ishize.

Perezida wa Koperative KOAIKA, avuga ko ikigamijwe ari no kugaragariza abahinzi, inyungu iri mu gushyira imbaraga muri ubwo buhinzi.

Yagize ati “Twari twihaye intego yo guhinga neza ibireti kugira ngo nibura tugeze kuri Toni 260 z’umusaruro muri iki gihembwe gitambutse. Igihe cy’isarura ubwo cyageraga, twabashije kubona Toni 393 z’ibireti byumye, bituma twesa umuhigo ku kigero cya 160%. Ni naho twahereye tugira iki gitekerezo, cyo guha abanyamuryango bacu ubwasisi, duhera ku bagemuye hejuru y’ibiro 50 by’umusaruro, mu rwego rwo kubagaragariza inyungu y’ubu buhinzi, kwibumbira hamwe, ariko tunabashishikariza kongera imbaraga mu bituma umusaruro urushaho kwiyongera”.

Eng. Karomba Desire, Umukozi w’uruganda rwa Sopyrwa ushinzwe guhuza ibikorwa birebana na gahunda zijyanye no kwita ku buhinzi bw’Ibireti mu Ntara y’Iburengerazuba, ahamya ko kugira ngo u Rwanda rukomeze kubona uko ruhaza isoko mpuzamahanga, abahinzi b’ibireti, basabwa kurushaho kwitabira kubihinga neza, kandi bakubahiriza uruhererekane rw’imirimo yose ireba umuhinzi wabyo, uhereye igihe cyo gutegura umurima kugeza bigejejwe ku ruganda.

Nyuma y’aho byari bimariye kugaragara ko igihingwa cy’ibireti kigenda gikendera, mu mwaka wa 2010, Leta yashyize imbaraga mu kuzahura iki gihingwa, binyuze mu kongerera ubushobozi amakoperative y’abahinzi bacyo, aho bagenda bafashwa kubona imbuto nziza no kuyitaho; ibyatumye umusaruro bagemurira uruganda rwa Sopyrwa ugenda urushaho kuzamuka, narwo rukaboneraho kugira ibyo rwohereza ku masoko yo hanze.

Kugeza ubu u Rwanda ruhiga ibindi bihugu byose byo ku isi mu kugira ubwiza bw’umusaruro w’ibireti, rukaba urwa abiri ku isi mu kohereza ku isoko mpuzamahanga umushongi mwinshi wabyo, nyuma y’igihugu cya Australia.

N’ubwo ibi ari ibyo kwishimira ariko, urugendo ngo ruracyari rurerure nk’uko Hakizimana Fidèle, umukozi ushinzwe igihingwa cy’ibireti n’ibihingwa bivamo amavuta y’imibavu mu Kigo NAEB abivuga.

Yagize ati “Turacyasabwa gukora cyane ngo twongere umusaruro kuko tutarabasha guhaza isoko nk’uko byifuzwa. Ni ngombwa ko inzego z’ibanze, Sopyrwa ndetse n’amakoperative ahinga ibireti ubwayo, barushaho gufatanya abahinzi bagakomeza kwihugura mu buryo igihingwa cy’ibireti cyitabwaho, bakabona imbuto nziza za kijyambere zongera umusaruro, kubihinga ku gihe nyacyo kandi hibandwa ku gukoresha ifumbire y’imborera. Kubisarurira ku gihe kandi bikanikwa neza, bityo n’umusaruro ukomeze kwiyongera kandi ufite ubukana buri ku gipimo gikenewe”.

Nyiramacumu Daphrosa ni umwe mu bishimiye guhabwa ubwasisi bukomoka ku musaruro w'ibireti
Nyiramacumu Daphrosa ni umwe mu bishimiye guhabwa ubwasisi bukomoka ku musaruro w’ibireti

Muri Ha 717 z’ubuso buteganyijwe guhingwaho ibireti mu Murenge wa Kabatwa, hamaze guhingwa Ha zigera kuri 670, bingana na 93%. Abahinzi b’ibireti bo muri ako gace kegereye ibirunga, bemeza ko gusimburanya iki gihingwa n’ibindi bihingwa harimo n’ibirayi, bituma babasha kubona umusaruro utubutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Munkuru ko bavuze ko baduhaye 25kg
Kandi zaragabanye Abantu babiri

Allias ngorira yanditse ku itariki ya: 29-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka