Ntibikwiye ko guteza imbere ubuhinzi biharirwa Abagoronome

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba inzego z’ubuyobozi kudaharira abashinzwe ubuhinzi (Abagoronome) bonyine umurimo wo guteza imbere ubuhinzi.

Umuyobozi w'akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko gukemurira abaturage ibibazo ari byo kubaha serivisi nyabyo
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko gukemurira abaturage ibibazo ari byo kubaha serivisi nyabyo

Bwabigarutseho mu nama yahuje abayobozi guhera ku rwego rw’umudugudu kuzamura kugera ku rw’akarere, harimo n’abafatanyabikorwa, tariki 4 Mutarama 2020, mu nama yari igamije kurebera hamwe uko abatuye muri aka karere babona serivise bahabwa, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashashatsi bw’urwego rw’imiyoborere myiza (RGB).

Sylver Niyikora ukora mu ishami ry’ubushakashatsi muri RGB, yavuze ko mu Karere ka Huye abaturage bishimira serivisi bahabwa ku rugero rwa 66.7%.

Mu byo batishimira kurusha harimo serivise z’ubuhinzi kuko ari zo bishimira ku rugero rwo hasi rwa 50.3%. Abishimira serivisi z’Abagoronome bo ni 58.3% gusa.

Hari abahinzi kandi bavuga ko inyongeramusaruro ndetse n’imbuto zitabagereraho ku gihe kuko kuri 340 babajijwe, 27% bavuze ko batishimiye iyi serivisi.

Abari muri iyi nama bifuje ko kwita ku buhinzi bitaharirwa Abagoronome.

Umujyanama w’Akarere ka Huye witwa Osée Dusengimana, yagize ati “Inzego zegereye abaturage z’imidugudu n’utugari ndetse n’abajyanama b’ubuhinzi bakwiye kwegera abahinzi bakabaha amakuru yose bakeneye.”

Akomeza agira ati “Nk’aho twagiye dusura abaturage, twagiye dusanga nk’umukozi ushinzwe iterambere ry’abaturage ku rwego rw’akagari adafite amakuru ku buhinzi urugero ifumbire itangwa hehe? Ingana iki? Umusaruro uboneka ungana iki? Ubonerwa isoko gute? Ugasanga ntabifata nk’ibintu bye.”

Abayobozi bo ku nzego zinyuranye mu Karere ka Huye basabwe kurushaho guha abo bayobora serivisi nziza
Abayobozi bo ku nzego zinyuranye mu Karere ka Huye basabwe kurushaho guha abo bayobora serivisi nziza

Pastor Paul Gasigi wo mu itorero Assemblée de Dieu we atekereza ko akurikije ko abenshi mu Banyarwanda bafite ubutaka buto, bari bakwiye kwegerwa bakagirwa inama ku byo babuhingaho kandi bukabatunga.

Ati “Usanga nk’umuntu afite agasambu gatoya, agashaka kugahingaho ibijumba n’amateke n’amasaka. Nyamara yegerewe akagirwa inama, ashobora kugahingaho ibihumyo cyangwa n’ibindi bintu. Ashobora no kugakoramo etaje, akakabyaza umusaruro. Kandi birashoboka kuko hari aho nabibonye.”

Kuba mu Karere ka Huye abishimira serivisi muri rusange ari 66,7%, bishyira aka karere ku mwanya wa 27 mu turere 30 tugize u Rwanda, no ku wa 8 mu turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo.

Umuyobozi w’aka Karere, Ange Sebutege, asaba abayobozi bo ku nzego zinyuranye ubufatanye mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Yagize ati “Aho abaturage badukeneye, ni ukubakemurira ibibazo. Kuko naza mu biro ukamukorera ibyo yemererwa n’amategeko, avuga ko ari inshingano zawe. Ariko umukemuriye ikibazo, nibwo akubonamo umuyobozi kandi ko wamuhaye serivisi nziza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka