Nta mpungenge zo gutema amashyamba haterwa icyayi - Meya Murwanashyaka

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko nta mpungenge zo kumaraho amashyamba haterewa icyayi, kuko hari amashyamba mashyashya bagenda batera ndetse n’andi bafite mu mishinga, kandi n’icyayi gifata ubutaka.

Ngo nta mpungenge zo gutema amashyamba haterwa icyayi
Ngo nta mpungenge zo gutema amashyamba haterwa icyayi

Ubundi, ubwo uniliver (yasimbuwe na Ekaterra kuri ubu) yiyemezaga gushyiraho uruganda rutunganya icyayi cyinshi mu Karere ka Nyaruguru, yimuye abaturage kuri hegitari 816, kandi hafi ya hose ubu hamaze guterwa icyayi, cyane ko n’uruganda ruzagitunganya ruri hafi kuzura.

Hashyizweho kandi n’umushinga SCON (Services Company Outgrowers Nyaruguru), wo gufasha abatuye mu gace kazakorana n’uru ruganda gutera icyayi, utanga ingemwe ndetse n’inguzanyo bazagenda bishyura uko bazagenda beza. Uyu mushinga uteganya gufasha aba baturage gutera icyayi kuri hegitari 6,000.

Hagati aho ariko, n’izindi nganda z’icyayi eshatu zari zisanzwe muri aka Karere ka Nyaruguru harimo urwa Nshili, Muganza-Kivu ndetse n’urwa Mata, na zo zigenda zifasha abaturage bari mu gace zikoreramo, gutera icyayi.

Ibi bituma abatekereza ku kurengera ibidukikije bibaza niba aka Karere, kari gasanzwe kazwi nk’akabamo amashyamba menshi katazagera aho kakarangwa n’icyayi gusa, bityo ibiti birebire byo mu mashyamba byagombaga gufasha mu kurengera ibidukikije bikaba byakendera.

Icyakora, Meya Murwanashyaka amara impungenge abatekereza gutyo, kuko ngo icyayi giterwa ku misozi yari isanzweho amashyamba adafashije, wasangagaho igiti kimwe kimwe.

Ikindi, ngo ntabwo higeze hirengagizwa ko n’inganda z’ibyayi zikenera ibiti byo gucana mu gihe cyo kugitungaya, ari na yo mpamvu bagenda basazura amashyamba yari ashaje, bagatera n’amashyashya.

Akomeza agira ati “Mu kigega cy’u Rwanda cyita ku bidukikije ari cyo FONERWA, twari twabahaye umushinga wo kugira ngo dusazure amashyamba ndetse no kugira ngo dutere amashyashya muri Nyaruguru.”

Asobanura ko muri ayo mashyamba harimo asanzwe ya Leta n’ay’abaturage, n’imigano izaterwa ku migezi y’Agatobwe n’Akanyaru, mu rwego rwo kuyibungabunga.

Yungamo ati “Ni umushinga twari twatanze ufite agaciro ka Miliyari enye na miliyoni 802 n’ibihumbi 225, n’amafaranga 300. FONERWA yamaze kutwemerera.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka