Nkuko bigaragara mu itangazo RAB yashyize ahagaragara, iyo nkongwa idasanzwe yibasiye cyane ibigori n’amasaka hirya no hino mu gihugu.
Iryo tangazo rigira riti “Iyo nkongwa igaragazwa n’ibimenyetso bikurikira: umutwe wayo ufite ishusho ya“V”, ihera mu mutima w’ikigori yangiza kandi igasigamo imyanda myinshi cyane.
Iyo uyifashe iba inyerera ntihanda nka nkongwa isanzwe, kandi inyuma ku mugongo igira ibidomo bine bikora ishusho y’urukiramende.”
Ikindi ngo ni uko ahantu henshi hagaragara iyo nkongwa mu bigori, ibyononekara cyane biba bitabagaye.
Aha niho RAB ihera ihamagarira abahinzi kubagara imyaka yabo, bagakora n’imiganda yo kubitoragura no kubitwika ndetse no gutera imiti.
Nubwo RAB iri gutanga ubufasha bw’ibanze bw’imiti, ngo abahinzi barashishikarizwa kugura no gutera imiti ya “Rocket”, Lambda Cyhalothrin cyangwa Supermethrin ahagaragaye iyi nkongwa idasanzwe. Litiro imwe y’iyo miti iterwa kuri hegitari imwe.
Umuhinzi wakenera ubufasha mu guhangana n’iyo nkongwa idasanzwe yahamagara umukozi wa RAB ku murongo utishyurwa wa 4675.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
NDUMU JYANAMA W’UBUHINZI NKONGWA IDASANZWE YA MAZE IBIGORI. AHUBWO MUDUFA SHE TUBONE AMAPOBO. ABAHI NZI BAFITE IMBOGAMIZI ZAMAPOMBO. MURIKIREHE_KIGINA_RUGARAMA_KABUGA.
Ahubwo nibatabare hakiri kare dore imyaka yashize. yewe n’ibishyimbo biri gufatwa.