NIRDA yerekanye ko imboga n’imbuto mu Rwanda zitari ku rwego rushimishije

Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda mu Rwanda (NIRDA) cyakoze ubugenzuzi ku mboga n’imbuto zo mu Rwanda, bugaragaza ko zitari ku rwego rwiza, bityo ko bishobora kugabanya amadovise zinjizaga.

Ikigo cy’igihugu cy’ibyoherezwa mu mahanga (NAEB), kivuga ko imboga n’imbuto byongereye amafaranga yinjira mu gihugu, urugero ngo hagati ya Kamena 2017 na Nyakanga 2018, u Rwanda rwohereje hanze kilogarama miliyoni 8.75 z’imbuto, zinjiza miliyoni 6.89 z’Amadolari ya Amerika.

Bigaragara ko habayeho ubwiyongere bw’izoherejwe hanze kuko hagati ya Kamena 2016 na Nyakanga 2017, zinjije miliyoni 4.98 z’Amadolari ya Amerika.

Icyakora iryo genzura rya NIRDA ryakozwe hagati ya Gashyantare na Kamena 2019 ryakorewe ku bacuruzi bato n’abaciriritse ndetse n’abahinzi b’imboga n’imbuto 56 mu Rwanda, ryerekanye ko niba nta gikozwe ngo abahinzi bafashwe kuzamura ubwiza bw’umusaruro wabo, amafaranga yinjiraga ashobora kugabanuka cyane.

Raporo icyo kigo cyasohoye ku wa gatanu taliki 19 Nyakanga 2019, yerekanye ko 9% by’abacuruza imboga n’imbuto bonyine ari bo bafite ibyumba bikonjesha, muri bo kandi ngo 5% ni bo bonyine bashobora kubona imodoka zirimo ibikoresho bikonjesha (frigo) zo kubigeza ku bakiriya babo, abandi bikabahombera.

NAEB ivuga ko abahinzi bahomba hagati ya 30-40% by’imbuto n’imboga nyuma yo gusarurwa, bitewe no kubura aho babibika mu buryo bukwiye mbere yo kubigurisha.

Icyo kigo kivuga kandi ko iyo nk’inyanya zimaze amasaha abiri zisaruwe zikiri mu murima, zihombya nyirazo 33% by’amafaranga zari kumwinjiriza, mu gihe 40% by’imbuto n’imboga zitakariza ubwiza mu murima, naho 32% zikangirika mu masaha ane kubera gupakirwa no kubikwa nabi.

Kampeta Sayinzoga, umuyobozi mukuru wa NIRDA
Kampeta Sayinzoga, umuyobozi mukuru wa NIRDA

Mu kugerageza gukemura icyo kibazo, abahinzi bagirwa inama yo gukoresha ibisanduka bikoze mu biti no muri pulasitiki kugira ngo bageze umusaruro wabo ku isoko, nk’uko bivugwa na Kampeta Sayinzoga, umuyobozi mukuru wa NIRDA.
Agira ati “Bamwe mu bahinzi barapakira umusaruro mu mifuka bakarenza, bigatuma imboga n’imbuto zangirika bagahomba cyane. Hari uburyo bworoshye bakoresha, bwo gushyira umusaruro mu bisanduka bikoze mu mbaho cyangwa muri pulasitiki, ibyo birafasha”.

Arongera ati “Abahinzi bagomba guhindura imyumvire, bagakoresha ikoranabuhanga rihari bityo bagatwara neza umusaruro ku isoko bakimara kuva mu murima”.

Kampeta avuga kandi ko barimo kuganira na BDF kugira ngo ibe yagurira abahinzi baciriritse imodoka zifite firigo, ikazibaha nk’inguzanyo, gusa ngo bakazabanza kugenzura neza niba abazazihabwa bafite ubushobozi bwo kuzikoresha.

Ubugenzuzi bwa NIRDA kandi bwerekanye ko 19% by’imbuto zera mu Rwanda ari zo zonyine zitunganywa mu nganda, naho imboga zikaba 1.4% gusa.

Kugira ngo iyo mibare izamuke, NIRDA ngo yatangiye ubukangurambaga, aho muri uyu mwaka izahuza abafite inganda zitunganya imbuto n’imboga, zirushanwe kugaragaza ubuhanga no gutanga inama muri iyo bizinesi, kugira ngo habe hagurwa ibikoresho bifite ikoranabuhanga rigezweho ryafasha abahinzi.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2018, NAEB yatangije umushinga munini wo gufasha urubyiruko gutera miliyoni 100 z’ibiti by’imbuto kugeza muri 2024, kugira ngo umusaruro wazo uzamuke.

Kuri ubu mu Rwanda hahingwa amoko anyuranye y’imbuto n’imboga, harimo imiteja, intoryi, karoti, urusenda, ibitunguru, inyanya, courgette, avoka, imyembe, imineke, amacunga n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka