Niba wifuza umushahara buri kwezi hinga ibobere

Mu cyaro cy’akarere ka Gatsibo i Burasirazuba, umupfakazi w’imyaka 60 utuye i Kageyo mu kagari ka Kintu, ari muri bake boroye amatungo y’ubwoko butandukanye, banatunze televiziyo muri ako gace n’ubwo nta muriro w’amashanyarazi uhagera.

Mukamusoni Dancille, umuhinzi w'ibobere, umworozi w'amagweja muri Gatsibo
Mukamusoni Dancille, umuhinzi w’ibobere, umworozi w’amagweja muri Gatsibo

Mukamusoni Dancille yapfakaye mu mwaka w’1988, umugabo akaba yaramusigiye abana batatu aho asanzwe atuye mu mudugudu witwa Kigando.

Avuga ko ataciwe intege no gupfakara ahubwo ngo yashatse icyatunga abana, yigira inama yo guhinga ibiti by’ibobere ahantu hose abonye akanya, haba ku mucyamo w’agasozi atuyeho cyangwa mu gishanga kiri hepfo y’urugo rwe.

Ntabwo byamuruhije cyane kuko ibobere ikeneye ifumbire no kubagarirwa gusa kugira ngo itange amababi, aya akaba ari yo biribwa by’udusimba twitwa amagweja.

Mukamusoni avuga ko yatangiye guhinga ibobere mu gihe atibuka neza, akaba afite ibiti 3,000 akuraho amababi akajya kuyagaburira amagweja yororera mu rugo iwe Leta iba yamuhereye ubuntu.

Mu gihe kitarenga iminsi 30 (ukwezi kumwe), buri gweja riba rimaze gucira ubudodo buzingazinze ku buryo bumera nk’ikidongi cyangwa akabuto kitwa cacoon (gakuni).

Mukamusoni avuga ko abaguzi bamwisangira iwe cyangwa akagemura umusaruro ku cyicaro cya koperative, aho ikirogarama kimwe cya gakuni akigurisha amafaranga 3,200frw.

Agira ati”Amafaranga make nigeze kubona (bitewe n’uko amagweja atari yabonye ibobere rihagije) ni ibihumbi 40, ariko ubundi ntabwo njya munsi y’amafaranga ibihumbi 100 buri kwezi”.

“Ndahembwa buri kwezi kandi nawe urabyibonera ko niteje imbere kubera guhinga ibobere no korora amagweja”, nk’uko Mukamusoni akomeza yerekana amatungo yakuye mu bworozi bw’amagweja.

Ati”Ntabwo nigeze nicwa n’inzara kugeza ubu, nishyura mituwere ku gihe, mfite inka ebyiri, ihene enye, inkoko enye, narubatse inzu nyishyiramo amashanyarazi y’imirasire na televiziyo, amakuru yose ndayamenya n’ubwo hano nta mashanyarazi ahagera”.

Zimwe mu ndodo zikorwa n'uruganda HEworks
Zimwe mu ndodo zikorwa n’uruganda HEworks

Mukamusoni ni umwe mu baturage 3,500 bari hirya no hino mu gihugu batanga gakuni ku ruganda ruzitunganyamo indodo ruri i Masoro mu cyanya cy’inganda(Special Economic Zone SEZ) i Kigali.

Uru ruganda rwitwa ‘HEworks’ rw’Abanya-Koreya rwubatswe ku bufatanye n’Ikigo giteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi(NAEB), ruravuga ko gakuni abahinzi barwoherereza zidahagije.

Umuyobozi warwo ushinzwe ibya tekiniki, Byung Chae Chang agira ati” Isoko ry’aho twohereza umusaruro(muri Koreya y’epfo) ni rinini cyane kandi turateganya kwagurira ibikorwa byacu mu Bugesera, hano twahakoreraga igerageza”.

“Turateganya gushinga uruganda rwa mbere runini ku isi rukora indodo n’imyenda mu Bugesera, mu myaka nk’itatu cyangwa ine twazaba tubigezeho, ariko mu mwaka umwe turaba twatangiye kuhageza imashini”.

Uruganda rukora indodo zikomoka ku magweja ruvuga ko rugiye kwagurira imirimo mu Bugesera, rukaba rukeneye cacoons nyinshi
Uruganda rukora indodo zikomoka ku magweja ruvuga ko rugiye kwagurira imirimo mu Bugesera, rukaba rukeneye cacoons nyinshi

Chang avuga ko mu mwaka ushize wa 2018 abahinzi b’ibobere mu Rwanda babagemuriye toni 20 za gakuni, muri uyu wa 2019 bakaba bamaze kuzana toni 50, nyamara ngo uruganda bazashyira mu Bugesera ruzaba rukenera toni ibihumbi birindwi ku mwaka.

Mu kwezi kwa Kamena k’uyu mwaka nibwo uruganda ‘HEworks’ rwakoreye bwa mbere mu Rwanda indodo ziva ku magweja.

Ruvuga ko kugeza ubu rushobora kohereza mu mahanga kirogarama 800 z’indodo buri kwezi, aho ikirogarama kimwe kigurwa amadolari ya Amerika agera kuri 55 (ni hafi ibihumbi 54 by’amafaranga y’u Rwanda).

Aya mafaranga n’ubwo ari igerageza, uwayabara ku mwaka yasanga u Rwanda ruzaba rwohereza muri Koreya y’epfo indodo zikomoka ku magweja zifite agaciro k’amafaranga arenga miliyari 15.

Ubu ni ubucuruzi ikigo NAEB kivuga ko gishyigikiye ku buryo ngo kigiye gukomeza ubukangurambaga mu baturage bifuza guhinga ibobere.

NAEB ivuga ko umuhinzi w’ibobere uzaba intangarugero mu gutanga umusaruro mwinshi ufite ireme, ngo azajya ahabwa ibihembo byo mu buryo butandukanye ndetse n’igiciro agurisha kuri buri kirogarama cya gakuni ngo kizakomeza kwiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Njyewe nkurikije amakuru y’ibijyanye n’ibobere maze gusoma, nsanze ntangiye business yo guhinga ibobere byanteza imbere. ariyo mpamvu nzaba ubuvugizi mukampa amakuru yose ashoboka kubworozi bw’amagweja nimero yange niyi 0789652093.ababishinzwe bazampamagare bampe amakuru, icyo gihe nzaboneraho no kubabaza utundi tubazo nibaza kuribwo bworozi. murakoze cyane.

YANKURIJE Felicien yanditse ku itariki ya: 30-11-2019  →  Musubize

Ubuhinzi bwi bobere nu bworozi bwa amagweja ni uburyo bwiza bwo guteza mbere umuturage wo mu cyaro kuko bwinjiza amafaranga mu gihe gito kandi,leta yagshize imbaraga nyinshi mu bukangurambaga kugirango abahinzi babyitabire ku bwinshi

Daniel Ndahiro yanditse ku itariki ya: 28-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka