Ngororero: Ihuriro ry’abahinzi n’aborozi mu rugaga rw’abikorera (LIFAM) rirasabwa kongera umusaruro

Abahinzi n’aborozi bafite uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa ibikubiye muri gahunda y’Igihugu y’imbaturabukungu no kurwanya ubukene (EDPRS 2). Ibyo kugira ngo babigereho ni uko basobanukirwa n’ibyo bagomba gukora kandi bakishyira hamwe bagamije kongera umusaruro.

Ibi byagarutsweho n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imari n’iterambere ry’ubukungu Mazimpaka Emmanuel, ubwo yatangizaga inama yahuje amashyirahamwe y’abahinzi n’aborozi, abakozi b’ama banki, inganda nto n’inini, inzego zikorana n’abahinzi n’aborozi kuri uyu wa Gatanu tariki 11/10/2013.

Abahagarariye amakoperative y'abahinzi n'aborozi barasaba guhuzwa n'amabanki mukubaha inguzanyo.
Abahagarariye amakoperative y’abahinzi n’aborozi barasaba guhuzwa n’amabanki mukubaha inguzanyo.

Muri iyo nama abahinzi n’aborozi bamenye ko ihuriro ryabo LIFAM rigizwe n’imiryango 16 igamije kuzamura imibereho myiza y’abanyamuryango. Basabwe ko ibyo bakora byagira uruhare rugaragara mu mpinduka nziza z’iterambere ry’igihugu bakarangwa n’ubunyangamugayo, gukorera hamwe, ubunyamwuga gukorera mu mucyo no gutanga serivisi nziza kandi zihuse.

Abanyamuryango nabo barasaba ko inzego zibakuriye zabafasha kubaka ubushobozi, zikabakorera ubuvugizi kandi zikabategurira ingendo shuri. Abahagarariye ama banki bo batangaje ko biteguye gutanga inguzanyo ku miryango ifite ingwate.

Munyemana Jean, Perezida wa Chambre y’abahinzi n’aborozi mu rugaga rw’abikorera PSF ku rwego rw’Igihugu nawe wari muri icyo gikorwa avuga ko LIFAM azakora ubuvugizi, ubuhuza n’ubukangurambaga mukuzamura ubuhinzi n’ubworozi nk’umwuga, bityo asaba abakora iyo myuga kutitesha agaciro kuko bafite uruhare runini mukubaka igihugu.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka