Ngororero: Abacuruza inyongeramusaruro barasabwa kugira imirima y’icyitegererezo bereka abaturage
Nyuma y’uko Ikigo mpuzamahanga gishinzwe kongera umusaruro hakoreshejwe amafumbire IFDC (International Fertiliser development Center) gishyiriyeho gahunda yo kwegurira abikorera ku giti cyabo ubucuruzi bw’amafumbire n’izindi nyongeramusaruro, aba barasabwa kugira imirima y’icyitegererezo ifasha abahinzi gusobanukirwa n’imikoresherezwe y’inyongeramusaruro.
Umukozi ushinzwe iyamamazabuhinzi muri IFDC Uwitije Cyprien, avuga ko kwereka umuhinzi uko azakoresha inyongeramusaruro abirebera kubyakozwe bimufasha kumva neza akamaro kabyo n’inyungu bazakura mu kuzikoresha.
Ubwo basuraga bamwe muri aba bacuruzi bo mu karere ka Ngororero kuwa 22 Mutarama 2015, bakaba baranasuye imwe mu mirima yabo aho basanze bifasha abahinzi.
Nyiransanzamahirwe Elisabeth, umwe mubashyize mu bikorwa iyi gahunda, akaba avuga ko nawe ubwe bimufasha gukurura abakiriya kuko akora imirima itandukanye ikoreshejwemo amafumbire atandukanye maze bagahitamo uburyo bazakoresha.
Safari Jean Bosco Umuyobozi w’umushinga ushinzwe kugenzura icuruzwa ry’amafumbire RAD (Rwanda Agrodealers Development Project), nawe avuga ko abacuruzi b’amafumbire bitaye ku kwereka abahinzi itandukaniro ry’inyongeramusaruro mu murima byafasha mu bukangurambaga bwo gukoresha amafumbire mu karere ka Ngororero.
Ikigaragara nk’imbogamizi ariko mu gushyira iyi gahunda mu bikorwa ni uko aho aba bacuruzi bakorera akazi kabo ko gucuruza batahabona imirima ihegereye kubera imiterere y’akarere, maze kugeza abahinzi aho bayiteguye bikagorana kubera urugendo.
Muri aka karere abahinzi n’abashinzwe ubuhinzi bagaragaza ko abahinzi badohotse mu gukoresha amafumbire, aho bamwe bavuga ko abahenda naho abandi bakavuga ko abageraho atinze baramaze gutera ibihingwa byabo bagahitamo kuyareka.
Ernest Karinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|