Ngoma: Guverineri yasuye cooperative ntangarugero ihinga inanasi

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba arashima uburyo gahunda Leta yo guhuza ubutaka ku gihingwa kimwe igenda itanga umusaruro kandi ikaba iri no guteza imbere abaturage bibumbiye mu makoperative.

Guverineri w’intara y’iburasirazuba, Uwamariya Odette, yabivugiye mu murenge wa Mugesera mu kagari ka Ntaga ubwo yasuraga koperative ntangarugero yahuje ubutaka kuri hegitari 200 ikabuhinga igihingwa cy’inanasi.

Ubwo yari amaze gutambagizwa umurima wahujweho iki gihingwa ,guverineri yagiranye inama n’abanyamuryango bagize iyi koperative yo guhinga inanasi.

Umuyobozi w’iyi koperative, Hategekimana Ignace, yavuze ko ubu babasha gusarura toni zigera ku icumi buri cyumweru. Hategekimana yavuze ko buri munyamuryango wa koperative abona nibura amafaranga ibihumbi 50 ku kwezi. Intego bafite ni uko nibura umwaka utaha bazajya babona ibihumbi 100 ku kwezi.

Nubwo aba bahinzi bavuga ko bamaze kugera kure mu kwiteza imbere, bagaragaje impungenge z’uko umusaruro wabo ujya ubapfira ubusa mu gihe cy’imvura bitewe nuko imihanda yaho batuye igira icyondo kinshi cyane ibi bikaba bituma imodoka zanga kuhaza kandi nta rindi isoko bafite.

Basabye umuyobozi w’intara y’ibirasirazuba ko bakeneye ikusanyirizo ry’umusaruro mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kononekara k’umusaruro wabo. Umuyobozi wa koperative yabivuze muri aya magambo “habonetse ikusanyirizo ry’umusaruro byadufasha kubona amafaranga menshi kurushaho kuko byatugabanyiriza amafaranga dutanga dukodesha imodoka tuwujyana i Kigali. Noneho bajya babyisangira hano.”

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba yavuze ko icyifuzo cyabo gifite ishingiro ariko ko nawe agiye gukora ubuvugizi. Yabasabye kwagura ubuso buhinzeho inanasi kuko ngo byabateza imbere ndetse n’igihugu muri ruange.

Umwe mu bahinzi bo muri iyi koperative, Habineza Bonavanture, yavuze ko ubundi batari basobanukiwe n’inyungu ziri mu guhinga inanasi ariko ko kugeza ubu bamaze kuba abaturage babasirimu kandi basonutse.

Iyi koperative ifite abanyamuryango 130 bakaba aribo bahuje ubutaka kugera kuri hegitari 200 zigize uyu murima. Abahinzi bavuga ko kubera uburyo inanasi zera ako gace baherute gusaruramo inanasi ifite ibiro ikenda.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka