Musanze: Imvura yarengeye imyaka mu kibaya cya Mugogo, abahinzi barasaba ubufasha

Nyuma y’aho imvura nyinshi imaze iminsi igwa ikangiza imyaka yari iri mu mirima y’abaturiye ikibaya cya Mugogo kiri mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, abaturage barasaba ko Leta yagira icyo ibafasha muri iki gihe badafite aho bakura ubundi bushobozi.

Imyaka yari ihinze mu mirima yarengewe n'amazi
Imyaka yari ihinze mu mirima yarengewe n’amazi

Aba baturage bavuga ko iki kibazo bahuye na cyo mu gihe n’imirimo bakoraga bakabona amafaranga babaye bayihagaritse mu kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Imyaka yarengewe n’amazi irimo ibishyimbo, ibirayi, amashu n’ibindi bihingwa birimo n’ibyo bari bejeje.

Uwitwa Uwababyeyi utuye hafi y’iki gishanga yagize ati “Imvura iraduhombeje kuko imirima yari ihinzwemo imyaka yose yamaze kuzura, twari dufitemo ibirayi twamaze gutera imiti, ibishyimbo byari bimaze gushingirirwa, abari bafitemo amashu yeze ategereje gusarurwa, byose nta na kimwe wabona kuko amazi yabirengeye. Ubu turibaza ukuntu abantu bazabaho kandi ari ho twari duhanze amaso byatuyobeye”.

Si abahafite imirima gusa bafite ikibazo, kuko hari n’imiryango 20 igizwe n’abantu 80 ituriye inkengero z’iki kibaya, na yo isumbirijwe n’amazi.

Niyonzima, umwe muri abo, yemeza ko bari kugerwaho n’ingaruka z’aya mazi, aho bafite impungenge z’uko inzu bari barubatse na zo zizabagwaho.

Yagize ati “Ibiza byaratuzengereje, urabona no muri iki gihe nta mafaranga turi gukorera ngo nibura twimuke tujye gukodesha ahandi, kubera amazi yatangatanze inzu zacu gusohokamo biragoye kereka ahari ari ukujya dukoresha ubwato kubera ko hose hakikijwe n’amazi.

Imyaka yangiritse hari impungenge ko n'inzu nke zari zihasigaye zazarengerwa n'amazi
Imyaka yangiritse hari impungenge ko n’inzu nke zari zihasigaye zazarengerwa n’amazi

Leta turayisaba kudufasha ikareba uko yatwunganira kubona byihuse igisubizo kirambye, kuko isaha n’isaha aya mazi azatuvutsa ubuzima”.

Iki kibaya kiri ku buso bwa hegitari 70, mu myaka ishize cyahoze gituwe n’umubare munini w’abaturage ari na ko bagihinga, ariko ibiza biterwa n’amazi y’imvura arimo n’aturuka mu misozi yo mu Karere ka Nyabihu akarindimukiramo, byatumye benshi bahava igitaraganya, hasigayemo imiryango mike yari ituye ku nkengero z’icyo kibaya.

Ahagana mu mwaka wa 2013, abari baturiye iki kibaya n’abahafite imirima bagize agahenge nyuma yo kugobokwa n’umushinga RV3CBA wagitunganyije mu gihe cy’imyaka ine, ariko ibintu biza gusubira irudubi umaze gusoza ibikorwa byawo.

Abaturage bagerageje kwishakira igisubizo ngo bayobore amazi areka muri iki kibaya ariko biba iby’ubusa gihinduka igishanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Kamanzi Axelle, yabwiye Kigali Today ko kuva ku wa kabiri tariki 21 Mata 2020 batangiye kureba uko bimura imiryango ituriye iki kibaya mu kuyirinda ingaruka zishobora guterwa n’amazi y’imvura ikomeje kugwa muri iyi minsi.

Yagize ati “Ubu tuvugana tuvuye kureba uko twafasha aba baturage, icyihutirwa twakoze ni ugufata abari basatiriwe n’amazi tubimurira mu nzu zitari zifite abazibamo.

Iki kibaya kikibungabungwa abaturage bari baragize agahenge imirima yabo itakirengerwa n'amazi
Iki kibaya kikibungabungwa abaturage bari baragize agahenge imirima yabo itakirengerwa n’amazi

Tunateganya ko aho bishoboka bamwe twaba tubacumbikishirije mu mashuri, mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo muri iki gihe imvura ikomeje kwiyongera”.

Yongeraho ko “Abo byagaragara ko badafite ubushobozi mu buryo bwo kubona ibibatunga bashobora gushyirwa ku rutonde, bagahabwa ubufasha bwihuse”.

Uyu muyobozi yavuze ko kimwe n’ahandi mu Kka Musanze hagikorwa ibarura ry’ibyangijwe n’imvura imaze iminsi igwa.

Akizeza ko igisubizo kirambye cy’iki kibazo kigaragara muri iki kibaya cyitezwe mu mushinga munini uheruka gutangirizwa mu Karere ka Burera, ukazagurirwa mu Turere twa Musanze na Nyabihu; ukaba ugamije kuyobora amazi ava mu birunga no kurinda ko ateza ibibazo mu baturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka