Musanze: Banki ya Kigali yatangije ubwishingizi mu butubuzi bw’imbuto y’ibirayi
Sosiyete y’ubwishingizi ya Banki ya Kigali (BK Insurance) yasinyanye amasezerano na Kompanyi itubura imbuto y’ibirayi yitwa Seed Potatoe Fund (SPF-Ikigega), ajyanye no kugeza ku bahinzi imbuto nziza y’ibirayi ifite ubwishingizi.
Ni igikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu Murenge wa Busogo Akarere ka Musanze, ku itariki 28 Gicurasi 2024, ku cyicaro cya SPF-Ikigega.
Ni amasezerano yasinywe muri gahunda ya “Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi”, aho Sosiyete y’ubwishingizi ya BK ku bufatanye n’icyo kigega, bemeranyije kuri ayo masezerano y’imikoranire agamije gukuraho imbogamizi zatumaga abahinzi bagorwa no kubona imbuto nziza, ubwishingizi ndetse n’inguzanyo zo mu buhinzi, nk’uko Karegeya Apolinaire uhagarariye SPF-Ikigega yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “Ubufatanye bwacu na BK bujyanye n’ubwishingizi ku gihingwa cy’ibirayi buziye igihe, iyo izuba cyangwa imvura ibaye nyinshi, biba ari ikibazo ku muhinzi kuko ntiyagiraga uwo atakira, ariko uyu munsi imbuto izagurirwa hano muri SPF igomba kuba yishingiwe n’umuhinzi wayiguze akajya guhinga nta kibazo na kimwe afite, kuko mu bibazo yagira BK izajya ihita imwishyura."
Ngo ni ubwishingizi butazateza ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’imbuto y’ibirayi, kuko Leta yashyiriyeho abahinzi nkunganire ya 40%.
Alexis Bahizi, Umuyobozi mukuru wa Sosiyete y’ubwishingizi ya Banki ya Kigali, yavuze ko mu bihingwa bajyaga bishingira basanze igihingwa cy’ibirayi kikiri hasi, ariyo mpamvu byabaye ngombwa ko n’ubwo buhinzi butezwa imbere, bugakorwa n’abahinzi benshi nk’igihingwa cy’ingirakamaro.
Yagize ati “Turasaba abahinzi kwitabira ubu bwishingizi kuko ubundi ikintu kigora muri ibyo ni ukubugeraho, ubu twabyoroheje kuko umuhinzi azajya akorana n’iki kigega cya SPF agure imbuto ifite ubwishingizi, ku giciro Leta yarabyoroheje ishyiraho nkunganire ya 40%, igisigaye ni imyumvire, turakorana n’ubuyobozi n’izindi nzego kugira ngo dufashe abaturage kumva ibyiza by’ubwishingizi mu buhinzi.”
Uretse ubwishingizi ku mbuto y’ibirayi bwatangijwe, Sosiyete y’ubwishingizi ya BK yari isanzwe itanga ubwishingizi ku buhinzi bw’ibirayi busanzwe, aho muri uwo muhango yahise yishyura miliyoni zisaga 17 FRW, kuri koperative ihinga ibirayi yo mu Karere ka Burera, nyuma y’uko iguye mu gihombo aho imirima y’ibirayi byabo yibasiwe n’ibiza.
Umwe mu bagize iyo Koperative witwa Ndacyayisenga Théobald, yavuze ko kuba bagiye gufashwa kubona imbuto y’ibirayi iri mu bwishingizi, bigiye kurushaho guteza imbere ubuhinzi bwabo.
Ati “Ni igikorwa cyiza, kuko imbuto zatugoraga kuzibona, ugasanga turazikura muri RAB gusa, ariko kuba hiyongereyeho SPF-Ikigega tukaba tugiye guhabwa imbuto iri mu bwishingizi, tuzabona umusaruro mwiza kandi wishinganwe, ni igikorwa cyiza twishimiye nk’abahinzi, twari twaranishinganishije ubwo twahingaga ku buso bwa hegitari 195, tugira ikibazo imyuzure irengera imyaka yacu none Banki ya Kigali iratugobotse iduha asaga miliyoni 17FRW."
Niyonzima Jean de Dieu, Rwiyemezamirimo mu buhinzi bw’ibirayi, avuga ko mu myaka itatu amaze ari mu bwishingizi bwa BK muri ubwo buhinzi, byamufashije cyane aho yagiye ahomba banki ikamugoboka.
Ati “Iyi gahunda ni nziza, kuko kongererwa 40% kutitabira keretse ari imyumvire mike, ku muntu utarahinze umurima ngo ahombe burundu niwe wakerensa iyi gahunda y’ubwishingizi, njye umaze imyaka itatu nkorana na BK ndabyishimiye cyane.”
Ubusanzwe imbuto isanzwe igura hagati y’amafaranga 600 na 1000, kuba igiye mu bwishingizi, bavuga ko hatari bubeho impunduka nini ku kiguzi cy’imbuto kubera iyo nkunganire ya Leta ya 40%.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Kamana Olivier, witabiriye uwo muhango, yavuze ko umuhinzi wese uzajya agura imbuto kuri SPF-Ikigega azajya ahita ahabwa amasezerano y’ubwishingizi ahabwe n’umu Agronome uzamufasha kugira ngo iyo mbuto itange umusaruro utegerejwe.
Yagize icyo asaba abahinzi, ati “Icyo dusaba abahinzi, ni uguhinga imbuto yizewe yatuburiwe ahantu hazwi kandi yakozweho ubushakashatsi.”
Arongera ati “Abahinzi turabateganyiriza uburyo bw’ikoranabuhanga tugiye gushyira ku mugaragaro vuba, buzajya bufasha umuhinzi kugaragaza ingano y’imbuto yifuza, kugira ngo abatubuzi b’imbuto bazamenye neza ingano y’imbuto bazatubura mu kwirinda ko hari ipfa ubusa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, asanga ubwo bwishingizi bw’imbuto ari kimwe mu bigiye kongera umusaruro w’ibirayi bihingwa muri ako karere, avuga ko ari uburyo bwiza bw’imikorere buzafasha abahinzi bw’ibirayi kwirinda igihombo bajyaga bagira bakabura ikibagoboka.
"Tekana urishingiwe Muhinzi-Mworozi", imwe muri gahunda za Guverinoma y’u Rwanda, igamije gufasha abahinzi guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, no gufasha abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo zo mubuhinzi, aho Leta itanga nkunganire ya 40%, y’ikiguzi cy’ubwishingizi umuhinzi akiyishyurira 60 %.
Leta yishimira urwego iyo gahunda imaze kugeraho, aho abahinzi 568,563 bunganiwe muri iyo gahunda mu gihe aborozi 85,398 aribo bunganiwe muri bwishingizi bwa gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi.
Amafaranga 8,578,402,316 FRW, niyo abahinzi n’abarozi bamaze kwishyura bagura ubwishingizi, hano 4,480,645,946 FRW akaba amaze gushumbushwa abahinzi n’aborozi bahombejwe n’ibiza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|