Mu mwaka utaha abahinzi b’ibigori bazaba bakoresha ubwanikiro bwujuje ubuziranenge

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n;Ubworozi (RAB), Dr. Uwituze Solange, yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, ko Leta yashyizeho ingamba zihamye zo kubungabunga umusaruro w’ibigori ku buryo utazongera kwangirika mu isarura.

Dr Uwituze asobanurira Abadepite ibijyanye n'ubwanikiro bw'imyaka
Dr Uwituze asobanurira Abadepite ibijyanye n’ubwanikiro bw’imyaka

Dr Uwituze yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tari 12 Ukwakira 2025, mu biganiro iyi Komisiyo yagiranye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bibazo byagaragaye muri raporo y’igenzura ricukumbuye ryakozwe n’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta, ku gufata neza umusaruro w’umuceri n’ibigori no kuwuhuza n’isoko.

Iryo genzura ryagaragaje ko hari ubwanikiro bw’ibigori budakora biturutse ku kuba bwubatse kure y’imirima yabo, bigatuma abaturage batajyana umusaruro ku bwanikiro bakawujyana mu ngo bigatuma utakaza ubuziranenge, ndetse hakagira n’uwangirikira mu isarura.

Iki kibazo cyagarutsweho n’Abadepite basanze abahinzi b’ibigori badafite ubwanikiro, ndetse n’ubuhari bagasanga budakoreshwa kubera impamvu zitandukanye.

Zimwe mu mpamvu zagaragajwe n’abadepite zirimo kuba ubwanikiro butubatse neza uko bikwiriye, kuba budahagije mu kwakira ingano y’umusaruro w’abahinzi no kuba budakomeye, ugereranyije n’ahagomba kwanikwa imyaka.

Depite Nkuranga Egide yasabye ko babagaragariza ingamba zihari mu gukemura iki kibazo, kuko basanze ubwanikiro buba bwatwaye amafaranga mu kubwubaka kandi budakoreshwa ugasanga biteje igihombo Leta.

Ati “Twagira ngo mutugaragarize ingamba zihamye zigiye gushyirwa mu bikorwa zijyanye n’ubwanikiro, kuko bigaragara ko umusaruro w’ibigori utabona aho utunganyirizwa uko bikwiriye”.

Abadepite muri icyo kiganiro
Abadepite muri icyo kiganiro

Dr. Uwituze yavuze ko bigiye gukemukira muri gahunda y’ibyanya bigega by’ibiribwa (Food Basket), kuko ibi byanya bizubakwamo ubwanikiro, ubuhunikiro kandi abakoreramo ubuhinzi banigishwe uko babukora kinyamwuga, bugamije kubona amasoko no kwihaza mu biribwa.

Ati “Twavuganye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (RHA), twumvikana ko tuzubaka ubwanikiro bwujuje ibisabwa kandi bukomeye, bityo tuzakurikirana uko buzubakwa ndetse n’uko buzajya bukoreshwa hashingiwe ku mategeko abigenga tuzaba twarashyieho”.

Dr. Olivier Kamana, Umunyamabanga Uhoraho muri Minsiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yavuze ko mu ngamba Leta ifite zo kubungabunga umusaruro w’ibigori, ari ugushyiraho amabwiriza mashya azafasha abahinzi.

Ikindi nuko muri ayo mabwiriza hazabaho gukurikirana ishyirwamubikorwa ryayo, kuko mu gihe cyo gusarura nk’uko byari bisanzwe bikorwa, hazongerwamo imbaraga ku bashinzwe ubuhinzi (Agronome), kugira ngo abaturage bazabashe gutunganya umusaruro wabo utangiritse, bubahiriza amategeko agenga kuwugeza ahabugenewe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka