Yabitangaje ubwo yagendereraga ishami ry’iki kigo riherereye mu Karere ka Huye, tariki 25 Nzeri 2018.
Yakibajije nyuma yo kugaragarizwa ko hari ubwoko bw’ibiti bya avoka byakozweho ubushakashatsi muri iki kigo, bitanga avoka ziryoha kandi zinakunzwe ku isoko mpuzamahanga.
Izo Avoka ntizihingwa mu bihugu byateye imbere, bigatuma n’ibiciro byazo bishobora kugura ku mafaranga arenga 8.000Frw kuri Avoka imwe.
Bikubitiyeho ko avoka ari urubuto, ikaba yakwifashishwa mu kurwanya imirire mibi, kimwe n’izindi mbuto nk’imyembe, Minisitiri w’intebe yabajije umuyobozi mukuru wa RAB niba hataboneka ingemwe zihagije z’imbuto, buri rugo rwo mu Rwanda rugasabwa guhinga byibura igiti kimwe.
Yagize ati “Ese twifuje kugira ingemwe nka miriyoni z’izi avoka, twazibona mu gihe kingana gute ngo tuzihe ingo miriyoni z’Abanyarwanda?”
Yasubijwe ko hifashishijwe n’abatubuzi b’imbuto ingemwe zaboneka mu gihe cy’umwaka, mu gihe iki cyemzo cyaba cyafashwe.
Ariko ngo kugira ngo imihingire y’imbuto ibashe gutanga umusaruro uko byifuzwa, ngo byasaba ko abamamazabuhinzi babanza kubihugurwamo, hanyuma bagasobanurira abahawe ingemwe uko bazitaho kugira ngo zizatange umusaruro ushimishije.
Minisitiri w’Intebe yanagarutse ku kuba nta mihingire myiza igaragara ku misozi ikikije RAB, urugero nk’insina zitameze neza zigaragara ku misozi iri hafi y’iki kigo. Bisaba rero ko iki kigo gikora ku buryo ubushakashatsi gikora bugirira akamaro Abanyarwanda.
Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr. Patrick Karangwa, avuga ko ivugurura ku bakozi RAB riherutse kwemererwa, rizatuma babigeraho kuko mu bakozi bashyashya hashyizwemo n’abashinzwe gukorana n’abikorera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|