Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yamaze impungenge abatinya gushora imari mu Buhinzi n’Ubworozi

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, ubwo yagezaga ku Nteko rusange y’imitwe yombi yInteko Ishinga Amategeko, ku wa Mbere tariki ya 3 Mata 2023, gahunda zijyanye no kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, yavuze ko abantu badakwiye gutinga gushora imari mu buhinzi n’ubworozi kuko Amadovize Igihugu cyinjije, aturutse ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi yavuye kuri miliyoni zisaga 500 z’Amadolari mu mwaka wa 2018-2019 agera kuri miliyoni 640 z’Amadolari ya Amerika.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yakomeje agaragaza ishusho y’ubuhinzi n’ubworozi mu myaka itanu ishize, avuga ko kuva mu 2017 ubwo hatangizwaga gahunda yo kwihutisha iterambere ry’Igihugu [NST1], umusaruro w’ubuhinzi wagiye urushaho kwinjiriza Igihugu amafaranga menshi.

Ati “Mu byagaragaye ni uko umusaruro w’ibinyampeke bigizwe n’ibigori, umuceri, ingano n’ibindi wiyongereye ku gipimo cya 16%, wavuye kuri toni zisaga ibihumbi 701,059 zo mu mwaka wa 2017 ugera kuri toni zisaga ibihumbi 812.427 mu 2022.

Umusaruro w’ibigori wavuye kuri toni ibihumbi 410 zasarurwaga mu 2017, ugera kuri toni zirenga ibihumbi 458 zasaruwe mu 2022.

Minisitiri Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwabashije kwinjiza amadovise ruyavanye mu buhinzi bw’ibihingwa ngengabukungu.

Ati “By’umwihariko ku bijyanye n’umusaruro w’ikawa, hashyizweho ingamba zo kongerera agaciro umusaruro wayo, hibandwa ku gutunganywa no kugurisha ikawa binyujijwe mu nganda.

Ibi byatumye ikawa itunganyijwe iva kuri 54% mu mwaka wa 2017, ubu ikaba igeze kuri 80.2% by’ikawa yoherezwa mu mahanga.

Ikawa yoherejwe mu mahanga yari yinjije miliyoni 69 z’Amadolari mu 2017, mu gihe iyoherejweyo mu 2022, yinjirije u Rwanda agera kuri miliyoni $75.

Ku bijyanye n’icyayi, umusaruro wacyo wiyongereye ku gipimo cya 18%, aho wavuye kuri toni zirenga ibihumbi 30 ugera kuri toni ibihumbi 36.

Ati “Byatumye ayo icyayi cyoherejwe mu mahanga agera kuri miliyoni $103 mu 2021-2022, avuye kuri miliyoni $88 yariho mu 2017.

Amadovize Igihugu cyinjije avuye mu bireti nayo yageze kuri miliyoni zirenga $6, naho indabo zo zinjije miliyoni $6 zivuye kuri miliyoni $4 zariho mu 2017.

Abayobozi banyuranye bitabiriye iyi nama
Abayobozi banyuranye bitabiriye iyi nama

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente, avuga ko imibare ikomeza igaragaza ko amadovize ava mu mbuto yageze muri miliyoni $14 mu mwaka wa 2021-2022, avuye kuri miliyoni $6 mu 2017.

Izuba ryinshi ryatumye umusaruro w’ibishyimbo ugabanuka ku gipimo cya 1%. Wari toni ibihumbi 455, ugera kuri toni ibihumbi 449.

Ku bijyanye n’umusaruro ukomoka ku bworozi by’umwihariko amata, wavuye kuri litiro zisaga ibihumbi 800 ugera kuri litiro zigera ku bihumbi 990.

Umusaruro w’inyama wavuye kuri toni zirenga ibihumbi 162 mu 2017, zigera kuri toni zisanga ibihumbi 185 mu 2022. Ni mu gihe amagi yo yavuye kuri toni ibihumbi 7 agera kuri toni zirenga ibihumbi 8.

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente, yamaze impungenge abantu bagitinya urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, rwakunze gutinywa n’abashoramari ndetse n’abantu ku giti cyabo, cyangwa ibigo by’ishoramari ndetse n’amabanki muri rusange.

Ati “Impamvu zatumaga abantu badashora imari mu buhinzi n’ubworozi, ni uko babonaga bufite ibyago byinshi byo guhomba, ku mpamvu zishingiye ku mateka y’ubuhinzi bwo mu Rwanda”.

Avuga ko ubuhinzi ari urwego rutunze Abanyarwanda hafi ya bose, ndetse runasagurira amasoko yaba ayo mu karere ndetse no hanze ya Afurika muri rusange.

Ubuhinzi avuga ko butunze benshi kuko imibare ya Banki y’Isi yo mu mwaka wa 2021, igaragaza ko mu myaka itanu ishize, ubuhinzi n’ubworozi bwihariye 4.2% by’umusaruro wose w’Isi.

Muri Afurika ubuhinzi buri kuri 17% by’umusaruro mbumbe, naho mu Karere ka EAC u Rwanda ruherereyemo, uru rwego rwihariye 25% kugera kuri 40% by’umusaruro mbumbe.

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byihariye 65% by’ingano y’ibyo ibihugu byo mu karere bicuruzanya hagati yabyo.

Ku ruhande rw’u Rwanda, imibare igaragaza ko kuva muri 2017-2022, rufite 25% by’umusaruro mbumbe. Ni mu gihe uru rwego rwihariye uruhare rungana na 35% mu kugabanya ubukene mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka