Minisiteri zitandukanye ziyemeje gukemura ikibazo cy’ubwanikiro bw’umusaruro

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, yavuze ko isarura ry’imyaka cyane cyane ibigori byahinzwe mu gihembwe cy’ihinga A, ryahuriranye n’imvura nyinshi, bituma hari abahinzi bagorwa no kubona aho bumishiriza umusaruro wabo, kuko nta bwanikiro buhagije buhari, Minisiteri zitandukanye zikaba ziyemeje gushakira igisubizo icyo kibazo.

Ibyo yabivugiye mu nama yiswe Ihuriro rya 2 ry’abakora mu buhinzi n’ubworozi, ikaba yarahuriyemo abahagarariye za Minisiteri n’ibigo bya Leta bitandukanye, bigira hamwe uburyo bwo gukemera ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi mu Rwanda, hanategurwa itangira ry’igihembwe cy’ihinga B.

Yavuze ko kubera ibigori biri mu gihe cyo gusarurwa kandi imvura ikaba igikomeje kugwa ndetse ikazacika itinze, agendeye ku byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’iteganyagihe (Meteo Rwanda), kuko ngo izageza muri Mata cyangwa Gicurasi uyu mwaka ikigwa, bisaba ko hubakwa ubwanikiro bw’igihe gito ariko bukubakwa ku buryo bwihuse, kugira ngo uwo musaruro ubone aho wumirizwa.

Mu rwego rwo gushaka uburyo bwihuse bwo kubona ubwanikiro hirya no hino mu gihugu, Minisitiri Musafiri yavuze ko hakenewe ubufatanye hagati ya Minisiteri eshatu, zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), isabwa kumenya umubare w’ubwanikiro bukenewe hirya no hino mu turere, n’ingano y’ibiti bikenewe kugira ngo bwubakwe.

Hari kandi Minisiteri y’Ibidukikije, isabwa kumenya amashyamba ya Leta ataregurirwa abikorera, kugira ngo hakorwe ubuvugizi Leta itange uburenganzira, atemwemo ibiti byo kubaka ubwo bwanikiro bukenewe. Ikindi ni uko mu Turere dufite ibibazo byo kuba nta mashyamba ya Leta aturimo kandi tukaba dufite uwo musaruro w’ibigori, twabikura no mu tundi turere.

Gusa nubwo hari harimo hashakwa icyo gisubizo, Minisitiri Musafiri yavuze ko n’uruhare rw’abahinzi mu kwishakira ubwanikiro rugomba kuzamo.

Yagize ati “Ibiti byatemwa mu mashyamba ya Leta, za Koperative z’abahinzi zikishakira imisumari natwe nka MINAGRI tugatanga amahema yo gusakara ubwo bwanikiro bw’igihe gito”.

Ati “Ku bahinzi bakora ubuhinzi bw’umwuga, bagomba gukora ku buryo bagera aho bashobora kwibonera ibikoresho byo kumisha, kuko twashyizeho ibiciro fatizo ku musaruro wabo kugira ngo bagire ubushobozi bwo gukomeza gukora ubuhinzi bw’umwuga. Gusa, duhamagarira n’abikorera gushora imari mu buhinzi, bakaba bashobora no mu kugura ibikoresho byumisha imyaka n’ibindi”.

Minisitiri Musafiri yavuze ko mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda, hari ingamba nyinshi zafashwe, zirimo gusaba ko ubutaka bwo bwemewe buhingwa, yaba ubwa Leta cyangwa se ubw’abantu ku giti cyabo ariko badashobora kubuhinga, bakabuha ababuhinga, bazabukenera bakabubasubiza. Gusa abahabwa ubwo butaka yaba ubwa Leta cyangwa ubw’abantu basabwa guhinga ibihingwa bidatinda mu butaka, bakirinda guhingamo ibihigwa nk’urutoki, ikawa n’ibindi.

Inama yitabiriwe n'abantu batandukanye
Inama yitabiriwe n’abantu batandukanye

Mu zindi ngamba zafashwe muri urwo rwego kandi, yavuze ko harimo gutangwa imbuto n’ifumbire nziza kandi zikaboneka ku gihe, ndetse harimo na nkunganire ya Leta. Mu gihe umusaruro ubonetse nabwo, hashyizweho ingamba zitandukanye zo kurinda ko wangirika, harimo kurinda ko wangirikira mu mirimo cyangwa se aho uhunikwa.

Ibyo kandi bijyana no gushyiraho ingamba zo kurwanya abamamyi bavugwaho kuba botsa imyaka, ni ukuvuga gusanga abahinzi mu ngo zabo bakabagurira umusaruro ku giciro gito ugereranyije n’icyashyizweho na Leta, hagamijwe kugira ngo umuhinzi abone inyungu mu buhinzi akora, bimuhe n’imbaraga zo kubukomeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka