MINAGRI yemeza ko nta kibazo cy’ibiribwa kiragaragara mu gihugu

Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko umusaruro w’igihembwe cya mbere cy’ihinga wabaye mwiza kandi n’uw’icya kabiri uzaba mwiza, kuko imvura igihari bityo ko nta kibazo cy’ibiribwa kiragaragara mu gihugu.

Minisitiri Mukeshimana ahamya ko kugeza ubu u Rwanda nta kibazo cy'ibiribwa rufite
Minisitiri Mukeshimana ahamya ko kugeza ubu u Rwanda nta kibazo cy’ibiribwa rufite

Ibyo ni ibitangazwa na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Géraldine Mukeshimana, aho avuga ko nubwo icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka mu bice bitandukanye by’ubuzima bw’igihugu, imirimo ijyanye n’ubuhinzi yakomeje, bityo ko nta kibazo gihari cy’ibiribwa.

Minisitiri Mukeshimana avuga ibyo ashingiye ku musaruro wa bimwe mu bihingwa wabonetse mu gihembwe cy’ihinga A, aho avuga ko muri cyo gihembwe hasaruwe toni ibihumbi 450 z’ibigori, hasarurwa toni ibihumbi 360 z’ibishimbo ndetse na toni ibihumbi 53 by’umuceri bisanga indi myaka itandukanye, akemeza ko muri rusange umusaruro wabaye mwiza.

Yongeraho ati “Ugiye mu giturage usanga ibigori bikiri mu bwanikiro, bivuze ko byari byinshi, ibishyimbo na byo birahari kuko hari aho abacuruzi bari barabibitse ibindi bisanga bigihari, ubu tukabasaba kubishyira ku isoko. Urebye kandi ku misozi ubona ibishyimbo bimeze neza, umuceri urimo kwera, ibirayi bireze ndetse n’ibitoki birahari, nta kibazo cy’ibiribwa rero kiri mu gihugu”.

Minisitiri Mukeshimana avuga kandi ko n’igihembwe cya kabiri cy’ihinga, cyangwa saison B, na cyo kirimo kugenda neza kuko aho abahinzi bakererewe kubera ‘Guma mu rugo’ yatumye hakoreshwa abakozi bake, aho bishoboka hoherejwe imashini zihinga ku buryo ubutaka bwari buteganyijwe ko zihinga zibugeze kuri 98.4%.

Akangurira kandi abahinzi gukomeza guhinga kuko imvura igihari, bakibanda ku bihingwa byihanganira izuba.

Ati “Abantu bakomeze bahinge cyane cyane imyumbati n’ibijumba, duteganya ko imvura izacika nyuma y’icyumweru cya gatatu cya Gicurasi, iyo myaka rero izaba yafashe kandi yihanganira izuba. Bazakomereza ku guhinga mu bishanga, ahahingwa imboga, ibigori, ibishyimbo n’ibindi kugira ngo icyo gihembwe na cyo tukibyaze umusaruro”.

Asaba kandi abantu gukomeza gukora cyane kugira ngo icyorezo cya Covid-19 kitazagira ingaruka zikomeye ku Rwanda nk’uko hari bimwe mu bihugu byamaze kwinjira mu bihe bikomeye byo kubura ibiribwa kubera icyo cyorezo.

Icyakora nubwo bimeze uko, uwo muyobozi yemeza ko urwego rw’ubuhinzi na rwo rwagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus, bityo rukazakenera amafaranga yo kurwongerera imbaraga.

Ati “Amafaranga azakenerwa kuko uru rwego na rwo rwazahajwe n’iki cyorezo. Nk’umusaruro w’ubworozi, ndavuga amata, amagi, inyama byabonaga isoko kubera amahoteli n’ubukerarugendo ubu bikaba bidakora, dufite rero ikibazo gikomeye cy’isoko ryabyo. No mu buhinzi hari ahagiye hagira ibibazo ku buryo bivuze ko ari ngombwa kongeramo imbaraga”.

Ibyo biravugwa mu gihe hirya no hino mu gihugu amagi yari yarabuze isoko ariko Leta ikaba yatangiye kuyagura iyaha imiryango ikennye, nk’uko byabaye mu Majyaruguru aho miliyoni y’amagi yaguzwe ahabwa abo yagenewe.

Minisitiri Mukeshimana ariko asaba aborozi kudacika intege, kuko bazakomeza kubashakira amasoko y’umusaruro wabo kugeza igihugu kivuye mu bihe bigoye kirimo.

Impungenge MINAGRI ifite muri iki gihe ni izo kuzabonera ifumbire mvaruganda ku gihe, kuko mu bubiko ubu ngo harimo toni ibihumbi 20 gusa ikaba idahagije, iyatumijwe hanze bakaba batazi ko ubwikorezi buzagenda neza ngo izabe yageze mu gihugu mbere y’uko ihinga ry’umuhindo muri Nzeri uyu mwaka ritangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka