MINAGRI yatangije ubwishingizi bw’ibiza mu buhinzi

Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) hamwe n’ibigo by’ubwishingizi, kuri uyu kane tariki 11/10/2012, batangije uburyo abahinzi bazajya bishingana, kugirango ntibatinye gushora imari yabo mu buhinzi, bitewe n’ibiza bimaze igihe byibasira uduce dutandukanye tw’igihugu.

Abahinzi n’aborozi bazajya abatanga amafaranga y’ubwishingizi kugirango mu gihe bangirijwe n’ibiza, bajye bishyurirwa ifumbire n’izindi nyongeramusaruro bafata ku mwenda muri MINAGRI.

Ibigo by’ubwishingizi nabyo byemeye kwakira imisanzu iva ku bahinzi-borozi bato n’abaciriritse, kubera icyizere bahawe na MINAGRI, ifatanyije n’umuryango “Syngenta foundation for sustainable agriculture”, uhugura abahinzi-borozi kugirango ubumenyi buke butabateza igihombo.

Dr Agnes Karibata, Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi yijeje ko umusaruro w’ibiribwa ushobora kuziyongera, bitewe n’uko abahinzi batazatinya guhinga cyangwa gusaba inguzanyo yo gushora mu buhinzi, kubera ko bazaba bizeye guhabwa ingurane ku myaka irumba cyangwa yangizwa n’ibiza.

Ati: “Abahinzi bajyaga batinya gushora imari mu buhinzi, ariko noneho ubu bagiye kwitabira uwo murimo, kuko batazaba batinya kurumbya.”

Hanatashywe ibyuma bipima iteganyagihe, bikazafasha ibigo by'ubwishingizi kumenya niba koko umuhinzi yarahombye kubera ibiza, kugirango yishyurwe bitagoranye.
Hanatashywe ibyuma bipima iteganyagihe, bikazafasha ibigo by’ubwishingizi kumenya niba koko umuhinzi yarahombye kubera ibiza, kugirango yishyurwe bitagoranye.

Niyonshuti Bernardine, umuhinzi wo mu murenge wa Rusatira mu karere ka Huye, yatanze ubuhamya ko koperative ye izishyurwa ubwishingizi n’ishyirahamwe ryitwa Tubura, amafaranga ibihumbi 30 by’inyongeramusaruro zangiritse kubera icyago cy’izuba ryangije imyaka mu gihe cy’ihinga B gishize.

Avuga ko buri muhinzi atanga amafaranga 1000 ku mwaka, kandi ko yasanze hari inyungu nyinshi ku bahinzi, yo kutishyura ibyangijwe n’ibiza igihe cyose byaba aribyo byabateje igihombo.

Prof. Marco Ferroni, umuyobozi w’umuryango “Syngenta Foundation for sustainable agriculture” w’Abasuwisi, usanzwe uhugura ukanishingira abahinzi mu gihugu cya Kenya, yasobanuye ko umushinga wiswe “KILIMO SALAMA” wo kwishingira abahinzi watumye bitabira umurimo ari benshi cyane.

Uretse “Syngenta Foundation” na “SWISS Re” z’Abasuwisi, sosiyete y’ubwishingizi Soras, hamwe na Tubura zo mu Rwanda, nazo zizajya zifasha muri gahunda yo kwishingira abahinzi yiswe “HINGA URISHINGIWE”.

MINAGRI hamwe n’abo bafatanyabikorwa, batangije “Hinga urishingiwe” ku bahinzi ibihumbi 20 bo mu turere twa Karongi, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyanza.

Bahereye ku kwishingira abahinzi b’ibigori n’ibishyimbo, ariko uko iminsi igenda ngo bazagera mu turere twose tw’igihugu, ndetse banishingire ibihingwa n’amatungo byinshi, bahereye ku cyayi, ibirayi n’inka, nk’uko Ministiri Karibata yatangaje.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka