MINAGRI yahagurukiye gufasha abahinzi bo mu karere ka Nyanza

Abahinzi bo mu karere ka Nyanza barishimira ibikorwa minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibakorera mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibirayi ndetse no kubona indyo yuzuye.

Nyuma yo kubakatira amaterase no kubaha imbuto yo gutera ku buntu, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), muri uku kwezi, yakoreye abahinzi baturiye umusozi wa Nyamiyaga mu karere ka Nyanza igikorwa cyiza cyane cyo kubaterera imbuto hagati y’amaterase ku buntu.

Imbuto zatewe hagati y’amaterase ni amaronji, imyembe, ibinyomoro n’izindi.
Dansila ni umwe mu baturage baterewe imbuto mu murima w’ibirayi. Mu byishimo byinshi, yagize ati “hazaba hasa nko muri Eden.”

Ubusanzwe, i Nyanza hafatwaga nk’ahantu hatera ibirayi ariko nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe na MINAGRI ku buryo bwo guhinga ibirayi, inzobere z’iyo minisiteri zakase amaterase ku butaka bwa hegitari 200 ku buntu. Nyuma yo gukata amaterase, minisiteri yatanze imbuto za kijyambere ndetse n’ifumbire mva ruganda ku ideni aho umuhinzi azajya yishyura nyuma yo kugurisha umusaruro.

Ntibigarukira aho gusa kuko hari abagoronome bagenzura iyo mirima iteyemo ibirayi umunsi ku munsi kugira ngo izo mbuto zidapfa. Minisiteri kandi itiza aba bahinzi imashini zihinga kandi ikanabigisha uburyo bugezweho bwo guhinga ibirayi.

MINAGRI ifite imigambi miremire myiza ku bijyanye n’ubuhinzi harimo gukomeza kutangira ihingwa ry’imbuto nshya no kubaka ibigega byo gusaruriramo. Izajya inafasha abahinzi gushyiraho ibiciro bihamye.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbashimiye uko mufasha abanyarwanda kwihutisha iterambe gs mutwibuke natwe karangazi inyagatare kuko tubayeho ntawe utwitayeho .(nkimfubyi)

Bisangwa Emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka