MINAGRI n’abo bafatanya basanze inkeri ari imari ishyushye mu Rwanda

Nyuma y’igerageza ry’ubuhinzi bw’inkeri ryari rimaze amezi atandatu rikorerwa mu turere dutandukanye tw’Igihugu, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) hamwe n’Umushinga uterwa inkunga n’Abaholandi ‘HortInvest’, bemeje ko icyo gihingwa kigiye gutezwa imbere kuko ari imari ishyushye.

MINAGRI igiye kwagura umushinga wo guhinga inkeri
MINAGRI igiye kwagura umushinga wo guhinga inkeri

Mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka wa 2021, MINAGRI ku bufatanye n’Umuryango w’Abahinzi-borozi bo mu Buholandi witwa Agriterra (uteza imbere umushinga HortInvest), batangiye kugerageza imbuto z’inkeri kugira ngo Leta iruhuke gutumiza izo mbuto hanze y’igihugu.

U Rwanda rusanzwe rutumiza inkeri mu mahanga mu rwego rwo kuzikoramo ibintu bitandukanye nk’imitobe (jus) na divayi, ibirungo nka ‘confiture, maggi’ , yawurute n’amafu ahesha ibintu bitandukanye kugira ibara n’impumuro byihariye.

Tariki 03 Gashyantare 2021 ni bwo Umuryango Agriterra wagejeje mu Rwanda ingemwe 70,000 z’inkeri zo mu bwoko bwitwa ‘Bravura’ ziturutse mu Buholandi.

Inkeri zahinzwe muri Gashyantare zareze neza
Inkeri zahinzwe muri Gashyantare zareze neza

Umushinga ‘HortInvest’ wifashishije amakoperative y’abahinzi mu turere twa Muhanga, Rutsiro na Karongi, bahinga izo nkeri ku buso buto buto (umurima utarengeje hegitare imwe n’igice), kugira ngo babanze barebe ko zibasha kwera mu bice bitandukanye by’igihugu.

Inkeri zareze batangira kuzikoramo ibintu bitandukanye, izindi ziragurishwa ku masoko yo mu Rwanda atandukanye ndetse no mu mahanga (cyane cyane muri Kongo Kinshasa), aho ikirogarama kimwe ubu kigurwa kuva ku mafaranga 500Frw-6000Frw bitewe n’ubwiza ndetse n’aho zirimo kugurishirizwa.

Ku wa Kabiri tariki 24 Kanama 2021, MINAGRI hamwe n’abafatanyabikorwa bahuye bakora isuzuma ry’umusaruro urimo kuva mu nkeri muri iki gihe, basanga izatewe muri Gashyantare uyu mwaka wa 2021 zavamo umusaruro uziba icyuho cy’izitumizwa mu mahanga kugeza ubu zigera kuri toni 63.5 ku mwaka.

Ubutaka bw'u Rwanda buberanye n'inkeri
Ubutaka bw’u Rwanda buberanye n’inkeri

Abahinzi b’inkeri hamwe n’abazitunganyamo ibintu bitandukanye, nka Sina Gérard(ufite ikigo cyitwa Urwibutso muri Rulindo), bari babukereye baje kumurika ibyo bakora muri imwe mu mahoteli yakorewemo inama i Kigali.

Sina usanzwe akora umutobe mu nkeri, avuga ko arimo kubaka n’uruganda ruzazikenera mu gukora amasabune, kuko zitanga ikinyabutabire cyitwa arome gitera isabune guhumura.

Sina agira ati "Nizeza abahinzi ko isoko ry’inkeri nta na rimwe rizigera ribura, kuko iyo tugura n’ubundi ntabwo ziba zihagije".

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze avuga ko ubwoko bw’inkeri burimo guhingwa ubu ari bushya, kuko izari zisanzwe mu Rwanda ari inyagasozi.

Dr Ngabitsinze yakomeje agira ati “Ubutaka bw’u Rwanda buberanye n’ubuhinzi bw’inkeri, zishobora gukoreshwa mu gihugu ndetse hagasaguka n’izoherezwa mu mahanga kandi zatunganyijwe(zongerewe agaciro)”.

Ashimira Ambasade y’Abaholandi mu Rwanda yiyemeje guteza imbere ishoramari ry’inkeri ndetse n’abahinzi ubu bamaze kwerekana ubushake bwo kuzihinga.

Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI
Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI

Umuyobozi w’Ikigo cy’Abaholandi gishinzwe ubutwererane(SNV) mu Rwanda akaba ari na we ukuriye HortInvest, Bernie Chaves avuga ko mu ishoramari ry’inkeri zituruka mu Buholandi harimo amahirwe cyane, kandi akaba ari ubundi buryo bwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

MINAGRI hamwe n’abafatanyabikorwa bahise biha intego y’uko u Rwanda ruzatangira kubona umusaruro w’inkeri ugera kuri toni 379 ku mwaka muri 2024 (ubwo gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi izaba irangira).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka