MINAGRI igiye gushyira ingufu muri gahunda yo kuhira imyaka mu mirima

Minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano zayo ( MINAGRI) igiye gushyira ingufu muri gahunda yo kuhira imyaka mu mirima yigisha abaturage guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’amazi rya hato na hato.

Gahunda yo kuhira imyaka mu mirima imaze igihe itangijwe na minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano zayo ariko muri ibi bihe igiye kongerwamo ingufu kuruta uko byari bisanzwe hirya no hino mu gihugu; nk’uko bitangazwa na Mukantagwera Eugènie umukozi mu ishami rishinzwe ibikorwa byo kuhira imyaka no gukoresha amamashini mu buhinzi muri MINAGRI.

Mukantagwera Eugenie yasobanuye ko imiyoboro y’amazi igiye gusanwa kugira ngo abahinzi bagende barushaho gusaranganya amazi. Mu rwego rwo kongera ingufu mu kuhira imyaka mu mirima muri buri karere hagiye gushyirwaho amashyirahamwe abishinzwe by’umwihariko.

Ubwo yari ari mu karere ka Nyanza tariki 06/07/2012, Mukantagwera yagize ati: “Iyi gahunda buri karere kazajya kuyigiramo uruhare hagamijwe kubahiriza iteka rya minisitiri rishyiraho ayo mashyirahamwe ashinzwe kuhira imyaka mu mirima”.

Itsinda rikorera ku rwego rw’akarere rizaba rishinzwe gukurikirana iminsi yose imikorere y’amashyirahamwe ashinzwe kuhira imyaka mu mirima; nk’uko Mukantagwera Eugenie yabishimangiye.

Akarere ka Nyanza niko kabimburiye utundi turere twose mu gihugu mu guhyiraho itsinda rishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kuhira imyaka mu mirima.

Ku rwego rwa buri karere iryo tsinda rizaba rigizwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imali n’iterambere abe ari nawe uriyobora, ushinzwe amakoperative mu karere, ushinzwe ubuhinzi mu karere, ushinzwe ubutaka mu karere, ushinzwe ibikorwa remezo mu karere, ukuriye koperative yo kuhira imyaka ku rwego rw’akarere hamwe n’abahagarariye amakoperative akora imirimo y’ubuhinzi ku rwego rw’akarere.

Mutesi Jean Pierre ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyanza avuga ko ubwo buryo bwo gushyiraho amakoperative ashinzwe gukurikirana ibikorwa byo kuhira imyaka mu mirima buzatanga igisubizo kirambye mu rwego rwo guhashya amapfa n’inzara bishobora guterwa n’igihe izuba ryacanye igihe kirekire.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka