MINAGRI igiye kubyaza amanegeka amadolari

Leta irimo kwimurira mu midugudu y’icyitegererezo abari batuye mu manegeka ku misozi ihanamye kandi ifite ubutaka busharira, kugira ngo hahingwe icyayi kivamo amadolari.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana, ubwo yari amaze gutangiza uruganda rushya rw'icyayi
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana, ubwo yari amaze gutangiza uruganda rushya rw’icyayi

Iyi gahunda yatangajwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana, ubwo yari amaze gutangiza uruganda rushya rw’icyayi ku wa 29 Kanama 2019 mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi.

Uru ruganda rwitwa Luxmi rw’Umuhinde witwa Roudra Chattergee, ruzajya rwinjiriza Leta amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 2.7 ku mwaka, ahwanye na 3% by’umusaruro w’icyayi uturuka mu gihugu hose muri iki gihe.

Ubuso urwo ruganda rwubatsweho hamwe n’imirima yarwo y’icyayi burangana na hegitare 438, ku misozi yo mu kagari ka Gitega, umurenge wa Rugabano mu karere ka Karongi.

Muri 2017 nibwo Leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’urwo ruganda ruzashora imari ingana na miliyoni 30 z’amadolari(arenga miliyari 29 z’amanyarwanda) mu kugura ubutaka, kubaka uruganda no kwishyura imirimo yo gutunganya no kugurisha icyayi.

Byatumye ingo 414 zimurwa kuri iyo misozi ihanamye, n’ubwo 244 ari zo kugeza ubu zimaze gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano.

Ikigo cya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) giteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (NAEB), kivuga ko inzu zubakiwe abaturage muri uwo mudugudu zifite agaciro k’amafaranga 4,890,659,847.

MINAGRI hamwe n’Ubuyobozi bw’Intara y’u Burengerazuba, bavuga ko abaturage basigaye (bacumbitse mu baturanyi), nabo ngo bazaba batujwe neza hakoreshejwe amafaranga yo mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2019/2020.

Uretse ubutaka bw’uruganda bungana na hegitare 438 buzaterwaho icyayi, hari n’indi mirima yacyo iri ku buso burenga hegitare 4,000 y’abaturage bazajya barugemurira umusaruro .

Leta yabonye uruganda rushya ruzongera 3% ku musaruro w'icyayi uboneka mu gihugu
Leta yabonye uruganda rushya ruzongera 3% ku musaruro w’icyayi uboneka mu gihugu

Kugeza ubu abaturage bagemuriraga icyayi uruganda rw’i Gasenyi muri Karongi, aho bahabwaga amafaranga 132 kuri buri kirogarama imwe.

Ababarirwa hagati ya 1,800-2,000 ni bo bazajya bagemurira icyayi uru ruganda rushya rwitwa Luxmi rwabegerejwe.

MINAGRI ivuga ko kugeza ubu icyayi gihinze ku buso bungana na hegitare 27,112 mu gihigu hose, cyinjiriza Leta amadolari ya Amerika akabakaba miliyoni 90(ararenga amafaranga y’u Rwanda miliyari 85 ku mwaka).

Minisitiri Dr Geraldine Mukeshimana akomeza asobanura ko Leta ifite gahunda nini yo kongera ubuso n’umusaruro w’icyayi ku misozi ihanamye ifite ubutaka busharira.

Agira ati"Igihugu cyacu gifite gahunda ndende yo kongera ubuso buhingwaho icyayi, kuko hari imisozi myinshi ihanamye kandi ifite ubutaka busharira ku buryo nta kindi kintu cyahera".

"Nyamara iyo misozi yeraho icyayi cyiza cyane, ni byiza ko abaturage babyishimiye kuko aho tugeze hose badusaba ingemwe, natwe tuzakomeza gukorana nabo kugira ngo ubuso buhingwaho icyayi bukomeze kwiyongera".

Nta mibare iratangazwa y’ahari amanegeka n’ubutaka busharira hose mu gihugu hagomba guhingwa icyayi, ariko NAEB igaragaza ko icyerekezo Leta ifite ari ukongera amadevize akomoka ku cyayi akava ku madolari miliyoni 90 akagera ku madolari miliyoni 209 mu myaka 10 iri imbere.

Mu baturage bimuwe aharimo guhingwa icyayi, harimo abavuga ko bamaze kumva akamaro uruganda rubafitiye, ariko hakaba n’abandi bataranyurwa bitewe n’uko ngo ari ho bakuraga imibereho.

Uwitwa Nzakabatwa Damien agira ati"aha hantu iyo urebye ubona hari mu manegeka, kubaka uruganda hano biduteye ibyishimo kuko twajyaga tugemura icyayi mu Gasenyi bakaturiganya, ariko ubu tuzajya tukigemura hafi".

Mugenzi we akomeza avuga ko hagati aho hari abaturage bashonje kuko ngo bakuriweho imyaka yari ibatunze.

Kuri ubu icyayi cy’u Rwanda kiragurishwa amadolari ya Amerika 6.06 ku kirogarama kimwe, ariko umushoramari mushya arizeza Leta ko ubuzobere afite mu cyayi bumaze imyaka 100, ngo buzatuma igiciro cyacyo cyiyongera kuri buri kirogarama.

Avuga ko hari ubwo yigeze kugurisha icyayi ku madolari ya Amerika 1,850 ku kiro, kandi akaba azi amasoko yacyo hirya no hino ku isi.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 30.573, rukaba ruteganya kuzikuba kabiri mu mwaka wa 2024.

Imwe mu nzu zubakiwe abaturage bimuwe ahazahingwa icyayi
Imwe mu nzu zubakiwe abaturage bimuwe ahazahingwa icyayi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka