Leta yashoye miliyoni 390Frw mu bwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko Leta yashyize miliyoni 390 z’Amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 mu bwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, hagamijwe kurinda ibihombo abahinzi-borozi.

Abahinzi bakangurirwa gushakira ubwishingizi ibihingwa byabo
Abahinzi bakangurirwa gushakira ubwishingizi ibihingwa byabo

Iyi gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda, Leta ikunganira umuhinzi ku kigero cya 40% y’ikiguzi cy’ubwishingizi naho umuhinzi akiyishyurira 60%, bigaca mu bigo by’ubwishingizi bikorana n’iyo gahunda, bityo haba ibiza umuturage akishyurwa igishoro cye.

Kuva iyo gahunda yatangira ku mugaragaro muri Mata 2019, imaze kwitabirwa n’abahinzi 56,868 naho ubuso bwishingiwe bungana na hegitari 10.303, mu gihe aborozi bitabiriye iyo gahunda ari 2,809 bakaba barashinganishije inka 6,165 kugeza ku itariki 8 Gicurasi 2020.

Kugeza ubu ibyishingirwa mu bihingwa ni umuceri n’ibigori naho mu matungo ni inka zitanga umukamo, ariko ngo hari gahunda yo kubyongera, naho ibigo by’ubwishingizi biri muri iyo gahunda bikaba ari SONARWA, RADIANT na PRIME INSURANCE.

Umuyobozi wa Gahunda y’igihugu y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri MINAGRI, Museruka Joseph, yagarutse ku mpamvu iyo gahunda yashyizweho, agira ati “Ikigamijwe ni ukugira ngo abahinzi n’aborozi babe bagobokwa mu gihe bahuye n’ibiza nko muri iki gihe hagwa imvura idasanzwe igishanga cyose kikarengerwa cyangwa hakaka izuba ryinshi rikica imyaka. Hashobora no kuza icyorezo kikica inka nyinshi, icyo gihe uwagiye mu bwishingizi ahita agobokwa ntatahe amara masa”.

Ibihingwa byishingirwa ibiza, birimo imvura nyinshi iteza imyuzure, izuba ryinshi, indwara ndetse n’ibyonnyi, naho ku matungo hakishingirwa impanuka, indwara, inkuba n’ibyorezo.

Inka na zo zihabwa ubwishingizi
Inka na zo zihabwa ubwishingizi

Ikiguzi cy’ubwishingizi kibarwa ku gishoro kuri hegitari, aho igishoro kuri hegitari y’umuceri ari 414.520Frw, ikiguzi cy’ubwishingizi kikaba 7.08%, igishoro ku bigori ni 362,750Frw ikiguzi kikaba hagati ya 8.25 na 10%, mu gihe ku nka habarwa agaciro kayo ikishingirwa ku kiguzi cya 4.5%.

Museruka atanga urugero ku nka yashyiriweho Nkunganire ati “Nko ku nka ifite agaciro k’ibihumbi 500, umworozi yishyuye 100% yatanga amafaranga 22,500 ku mwaka. Ariko Leta imwishyurira ibihumbi icyenda biciye muri Nkunganire na we akiyishyurira 13,500 ni ukuvuga ko haba hagendewe kuri cya giciro cya 4.5%”.

Uyu muyobozi avuga kandi ko kwishura abahinzi n’aborozi byatangiye, agatanga urugero ku bahinzi b’umuceri baherutse kwishyurwa.

Ati “Nko mu gihembwe cy’ihinga A cya 2020, muri hegitari 1,115 z’umuceri zari zahinzwe ziri mu bwishingizi, izigera ku 173 zangijwe n’ibiza. Ariko ikigo cya RADIANT cyari cyawishingiye cyishyuye abahinzi miliyoni zisaga 15, bityo babasha guhinga mu gihembwe cyakurikiyeho”.

Bamwe mu bahinzi b’umuceri bitabiriye ubwo bwishingizi barabushima cyane kuko ngo bari basanzwe bahomba bakarekera iyo none ubu ngo si ko bimeze nk’uko Rugwizangoga Elysée uhinga mu gishanga cya Ntende muri Gatsibo abivuga.

Ati “Twebwe muri koperative yacu ya COPRORIZ Ntende mu gihembwe cya A twari twafatiye ubwishingizi umuceri wacu kuri hegitari 600. Haje kuza icyorezo cy’indwara turavura biranga bihita bibarwa nk’icyorezo cyibasiye hegitari 152, Sonarwa yazanye na MINAGRI barabyemeza none ubu bagiye kutwishyura mu gihe mbere umuntu yahombaga agataha”.

Abishingiye ibihingwa byabo batangiye kwishyurwa (Ifoto: MINAGRI)
Abishingiye ibihingwa byabo batangiye kwishyurwa (Ifoto: MINAGRI)

Yongeraho ko nubwo ubwishyu butaba bungana n’igishoro, ariko ngo nibura umuntu abona amafaranga amufasha gukomeza guhinga, agashimira cyane Leta yashyizeho iyo gahunda irimo na Nkunganire kuko ari byo byatinyuye ibigo by’ubwishingizi.

Museruka avuga kandi ko abahinzi bagenda biyongera muri iyo gahunda kuko mu gihembwe cy’ihinga B cya 2019, hegitari 473 gusa z’umuceri ni zo zari mu bwishingizi, mu gihembwe A cya 2020 zabaye hegitari 1,115 naho mu gihembwe B cya 2020 ziba 8,361, agakangurira n’abandi bahinzi-borozi kuyitabira.

Imbogamizi zikiri muri iyo gahunda ngo ni imyumvire y’abaturage ikiri hasi ku bijyanye n’ubwishingizi, MINAGRI ngo ikaba irimo kongera ubukangurambaga kuri yo hifashishijwe inzego zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka