Leta yashoye miliyari 11Frw mu gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi wangirika

Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi, RAB, gitangaza ko Leta yashyize miliyari 11 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gutunganya umusaruro muri rusange kuko kugeza ubu ngo hakiri mwinshi wangirika.

Dr Karangwa Patrick, Umuyobozi mukuru wa RAB
Dr Karangwa Patrick, Umuyobozi mukuru wa RAB

Byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr Patrick Karangwa, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’itangizwa ku mugaragaro ry’inama mpuzamahanga ivuga ku bijumba, inama izwi nka APA (African Potato Association), gusa ntibyabujije ko bavuga no ku bindi binyabijumba.

Dr Karangwa yavuze ko umusaruro waba uw’ibijumba cyangwa uw’ibindi bihingwa mu Rwanda ucyangirika ari mwinshi, ari yo mpamvu hashyizweho ingamba zitandukanye zo gukemura icyo kibazo, hanongerwamo ubushobozi.

Yagize ati “Haracyari intambwe nini yo gutera kugira ngo umusaruro udakomeza kwangirika, kuko kugeza ubu uwangirika uri kuri 16% muri rusange. Ni umubare munini rero ari yo mpamvu Leta yashyizemo miliyari 11 kugira ngo muri gahunda y’impinduramatwara mu buhinzi izageza muri 2014 bizabe byagabanutse kugera kuri 5%”.

Ati “Ayo mafaranga yoherejwe mu turere akazafasha mu kongerera ubushobozi abakora imishinga yo gutunganya umusaruro. Azakoreshwa kandi mu kubaka ubuhunikiro bugezweho, ubwanikiro bwa kijyambere nko ku binyampeke, hari n’ibindi byinshi bizakorwa hagamijwe kugabanya umusaruro utakara”.

Ibijumba ngo bifite intungamubiri nyinshi zikenewe n'umubiri
Ibijumba ngo bifite intungamubiri nyinshi zikenewe n’umubiri

Umusaruro w’ibijumba kandi kugira ngo utangirika, ngo ni ugukomeza ubushakashatsi butuma bikorwamo ibindi bintu bikenewe ku isoko kuko hakiri ikibazo cyo kubibika igihe kirekire, nk’uko byagarutsweho na Dr Bucagu Charles, umuyobozi mukuru wungirije wa RAB ushinzwe ubuhinzi.

Ati “Ubu harimo kurebwa uko ibijumba byakomeza gukorwamo ifu ikaba nyinshi ku buryo byatuma iy’ingano ikoreshwa cyane igabanuka nk’uko byagarutsweho muri iyi nama. Muzi ko ba rwiyemezamirimo nka Sina Gérard, yatangiye gukora ibisuguti n’imigati biva mu ifu y’ibijumba, ni urugero rwiza rwareberwaho”.

Ati “Ni uburyo bwiza rero bwo kongera agaciro igihingwa cy’ibijumba nk’uko natwe muri RAB dufite amatsinda y’abashakashatsi bakomeje kureba uko ibiva mu mafu y’ibijumba byakwiyongera. Ni uburyo kandi bwo gutuma umuhinzi wabyo abona amafaranga, niba umusaruro wabaye mwinshi ntupfe ubusa”.

Abayobozi batandukanaye mu kiganiro n'abanyamakuru
Abayobozi batandukanaye mu kiganiro n’abanyamakuru

U Rwanda ngo ruri mu bihugu bitandatu bya mbere ku mugabane wa Afurika bifite umusaruro mwinnshi w’ibijumba kandi harimo n’ibituruka mu bushakashatsi bwa vuba byiganjemo vitamine A, bikaba ari ibijumba bifite ibara rya ‘orange’ imbere.

Dr Karangwa avuga ko mu mwaka ushize u Rwanda rwagize umusaruro w’ibijumba ungana na toni miliyoni imwe n’ibihumbi 186,731, ngo ukaba ari umusaruro ushimishije nubwo ngo ari ngombwa ko ukomeza kongerwa.

Inama mpuzamahanga ku bijumba, APA(African Potato Association), ibaye ku nshuro ya 11 ikaba yitabiriwe n’abantu basaga 3000, yatangiye ku wa 25 Kanama ikazasozwa ku wa 29 Kanama 2019, uwo munsi abayitabiriye bakazasura abahinzi b’ibijumba ndetse na zimwe mu nganda zibikoramo ibindi bintu.

Inama yitabiriwe n'abantu batandukanye bashishikajwe no guteza imbere igihingwa cy'ibijumba
Inama yitabiriwe n’abantu batandukanye bashishikajwe no guteza imbere igihingwa cy’ibijumba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka