Leta izashora miliyari 14Frw muri Nkunganire mu gihembwe cy’ihinga gitaha

Mu gihembwe cy’ihinga A 2020-2021, Leta izashora miliyari 14 z’Amafaranga y’u Rwanda muri gahunda ya ‘Nkunganire’, ifasha abahinzi kubona imbuto n’izindi nyongeramusaruro ku giciro kiri hasi.

Ingano ni kimwe mu bihingwa byemejwe kuzashyirwa muri Nkunganire (Ifoto Internet)
Ingano ni kimwe mu bihingwa byemejwe kuzashyirwa muri Nkunganire (Ifoto Internet)

Ibyo ngo biri muri gahunda yo korohereza abaturage kubona inyongeramusaruro bakenera ku gihe kandi zihendutse kuko ziba zunganiwe na Leta, ku buryo bizabafasha kongera umusaruro.

Umuyobozi wa gahunda ya Nkunganire mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB), Egide Gatari, agaruka ku bihingwa bizunganirwa no ku byo umuhinzi agomba kuba yujuje kugira ngo ahabwe inyongeramusaruro zunganiwe.

Agira ati “Ibizunganirwa mu bihembwe by’ihinga A,B na C 2020-2021 ni ibigori, ibishyimbo, ingano, soya, umuceri, imyumbati, urutoki, imboga zose n’imbuto, bikazunganirwa ku ifumbire mvaruganda. By’umwihariko ku bazahinga ibigori, soya n’ingano bazunganirwa hejuru ya 75% kandi azaba ari imbuto z’indobanure (Hybrid)”.

Ati “Abahinzi basabwa gukoresha ikoranabuhanga mu kwiyandikisha, bakoresha uburyo bwa ‘Smart Nkunganire’ bwifashisha telefone igendanwa, umuntu agakanda *774# agakurikiza amabwiriza.

Agomba kuba azi ubuso azahingaho, azi nomero y’indangamuntu ye cyangwa azi nomero y’ubutaka bwe (UPI), iyo ashyize kimwe mu bimuranga n’ubuso muri ‘system’, igahita imwereka imbuto n’ifumbire azakenera ndetse n’amafaranga agomba kwishyura”.

Akomeza avuga ko kugeza ubu imbuto n’ifumbire mvaruganda byose bizakenerwa mu gihembwe cy’ihinga A bihari, ko biri mu bubiko bw’abacuruzi banini, ngo bikaba bivuze ko imyiteguro y’ihinga ryo mu ntangiriro za Nzeri isa n’iyarangiye.

Ikindi ngo hari abacuruzi bato bo ku rwego rwegereye abaturage bagera ku 1,200, ari bo baha inyongeramusaruro abahinzi bakishyura kuri nkunganire bifashishije ikoranabuhanga rya telefone, abo bacuruzi bakaba bafite aho bakorera hasaga 2,900 mu gihugu.

Gatari avuga kandi ko hari uburyo butatu abahinzi bashobora kubonamo inyongeramusaruro zunganiwe, bakaba bakwihitiramo.

Abahinzi barakangurirwa kwitabira Nkunganire ya Leta
Abahinzi barakangurirwa kwitabira Nkunganire ya Leta

Ati “Uburyo bwa mbere ni umucuruzi wo mu gace runaka ugurisha inyongeramusaruro ku bahinzi baba baramwiyandikishijeho, hari kandi uburyo bw’amakoperative y’abahinzi arangura agacuruza ku banyamuryango bayo. Hari n’abahinzi bakorana n’umushinga wa Tubura, abo biyandikisha mu matsinda, aho hose abahinzi bahabwa ifumbire n’imbuto ku giciro cyunganiwe na Leta”.

Yongeraho ko ubwo buryo bw’ikoranabuhanga bwo kugura inyongeramusaruro ari ingenzi kuko butuma nta kimenyane kizamo cyangwa ubujura, bitewe n’uko umuhinzi nta muntu anyuraho ngo bavugane imbona nkubone, ahubwo yiyandikisha avuga n’ibyo akeneye bigahita bibonwa n’ushinzwe ubuhinzi mu murenge, umucuruzi ndetse na RAB.

Ikindi cyiza ngo ni uko mu bihembwe byose uko ari bitatu by’umwaka w’ihinga 2020-2021, 90% by’imbuto z’indobanure zizakenerwa zateguriwe mu Rwanda, ngo zikaba zitanga icyizere cy’umusaruro mwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka