Kwitabira ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo bizakura abahinzi n’aborozi mu gihombo

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi irakangurira Abahinzi n’Aborozi kwitabira gahunda yo gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, kuko ari bwo buryo bwiza bwo kwirinda ibihombo bituruka ku iyangirika ryabyo.

Uyu ni umwe mu bahinzi-borozi uvuga ko ari kenshi imvura igwa ari nyinshi ikangiza imyaka bagasigarira aho
Uyu ni umwe mu bahinzi-borozi uvuga ko ari kenshi imvura igwa ari nyinshi ikangiza imyaka bagasigarira aho

Ibi Umunyamabanga uhoraho w’iyi Minisiteri, Musabyimana Jean Claude, arabitangaza mu gihe hari bamwe mu bahinzi n’aborozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru barimo n’abataritabira iyi gahunda, bavuga ko iyo ibihingwa cyangwa amatungo yabo byangiritse basigara amaramasa badafite ubashumbusha ibyangiritse.

Umwe mu baturage w’umuhinzi wo mu Karere ka Burera akaba yoroye n’inka yagize ati:“Ni kenshi imvura igwa ari nyinshi ikihura mu myaka yacu, ikayangiza tugasigarira aho; iyo byagenze gutyo amatungo na yo aba yugarijwe. Cyangwa se hakaba ubwo izuba ryinshi ricanye igihe kirekire, bigashyira abahinzi n’aborozi mu gihirahiro kuko ntawe baba bashobora gutakira ngo abagarurire ibyo batakaje.”

Iyi gahunda yo gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa cyangwa amatungo, igamije gufasha abahinzi n’aborozi kuva mu gihirahiro n’igihombo baterwa no kuba ibiza bishobora kubaho bikangiza imyaka cyangwa amatungo.

Ariko n’ubwo hari abahinzi bagaragaza ko hari ingaruka nyinshi baterwa n’ibiza, basanga kuba hatangwa ubwishingizi bw’ibihingwa cyangwa amatungo ari ibintu bitapfa korohera bamwe, ku buryo bahitamo guhinga cyangwa korora badahanze amaso abashobora kubashumbusha mu gihe ibyabo byaba byangijwe n’ibiza.

Hari undi muhinzi wagize ati: “Natwe hano ibiza ntibisiba kuhibasira, ariko na none kuba najya gutanga ubwishingizi ngo iyo myaka nzayishumbushwe mbona ari ubundi bushobozi bwaba buje kwiyongera ku bindi mba nsabwa gukora. Mba nashoye amafaranga kugira ngo neze imyaka, mu rugo nkaba ngomba kugira ibindi nkora nko kurihira abana amashuri, ubuvuzi, kurya, kwambara n’ibindi; none ngerekeho no gushinganisha ibihingwa? Nahitamo guhinga ahubwo ngasaba Imana kundinda ibyo biza, byaza ubwo ni uguhomba nyine nta kundi”.

Uwimana Pierre Célestin, ni umworozi witabiriye gutanga ubwishingizi bw'inka ze
Uwimana Pierre Célestin, ni umworozi witabiriye gutanga ubwishingizi bw’inka ze

Uwimana Pierre Célestin, ni umworozi wo mu Karere ka Burera wahisemo gutanga ubwishingizi bw’inka ze. Buri mwaka yishyurira inka imwe ibihumbi 13. Nyuma yo kuba yaritabiriye iyi gahunda avuga ko yorora adafite impungenge z’igishobora kwangiza inka ze kuko ziri mu bwishingizi.

Yagize ati: “Haba ubwo inka ishobora gupfa abantu bakaba bayirira ubuntu, cyangwa ukayikuramo udufaranga tw’intica ntikize. Nitabiriye ubu buryo bwo kuzitangira ubwishingizi kuko nari maze gusobanukirwa neza ko mu gihe yagira ikibazo nshobora gushumbushwa nkongera kuyisubirana, ubu noroye nta mpungenge na nke mfite, kuko nzi neza ko hari aho najya kugaragaza ikibazo mu gihe kibayeho, ngafashwa mu kugikemura”.

Kuva iyi gahunda yatangizwa mu gihugu muri Mata uyu mwaka, uturere umunani nitwo twabanje gukorerwamo igeragezwa. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Musabyimana Jean Claude, avuga ko ubu bari kurushaho gukangurira abahinzi n’aborozi bo mu gihugu hose kuyitabira, kuko aribwo buryo bwonyine butuma batekana no kubashumbusha mu gihe baba bagizweho ingaruka n’ibiza bya hato na hato.

Yagize ati: “Ubu buryo butuma umuhinzi cyangwa umworozi abikora afite umutekano kuko isaha iyo ari yo yose aba ashobora gushumbushwa mu gihe itungo cyangwa imyaka byagize ikibazo. Ikindi ni uko n’amabanki arushaho kugirira icyizere abari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, kuko ntawe ushobora kujya kwaka inguzanyo ngo ayihabwe ari umuhinzi cyangwa umworozi mu gihe atashinganishije iyo ngwate ishobora kuba itungo cyangwa imyaka. Iyi gahunda rero tuyishyizemo imbaraga kugira ngo izamure urwego rw’ubuhinzi mu buryo bwose bushoboka”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, avuga ko ubu barimo kurushaho gukangurira abahinzi n'aborozi bo mu gihugu hose kwitabira gahunda y'ubwinshingizi bw'ibihingwa n'amatungo yabo
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, avuga ko ubu barimo kurushaho gukangurira abahinzi n’aborozi bo mu gihugu hose kwitabira gahunda y’ubwinshingizi bw’ibihingwa n’amatungo yabo

Uwitabira gutanga ubwishingizi bw’imyaka cyangwa itungo akorana na kimwe mu bigo by’ubwishingizi mu bikorera mu Rwanda, Leta na yo ikagira nkunganire imushyiriraho. Kugeza ubu abahinzi bo mu gihugu bamaze gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa ni 7218 bashinganishije ibigori n’umuceri biri ku buso bwa Ha 1835. Ni mu gihe aborozi bamaze gutanga ubwishingizi bw’inka 3424.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko ku ikubitiro ibihingwa bishobora kwishingirwa ari ibigori n’umuceri; ku matungo hakishingirwa inka. Ngo hakaba hari gahunda yo kwagura ubu buryo ku bahinzi b’ibindi bihingwa bo mu gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka