Kubona inyongeramusaruro biracyari imbogamizi ku bahinzi

Abahinzi bo mu Rwanda bagaragaza ko kubona imbuto n’izindi nyongeramusaruro bikirimo imbogamizi kuko batazibona ku gihe ndetse hakaba n’ubwo izo bahawe zidatanga umusaruro nk’uko babyifuza.

Abayobozi batandukanye batanze ibiganiro ku kibazo cy'inyongeramusaruro
Abayobozi batandukanye batanze ibiganiro ku kibazo cy’inyongeramusaruro

Byagaragajwe kuwa kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2019, ubwo umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press) wagiranaga ikiganiro n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), sosiyete sivile, abahinzi, Transparency International Rwanda n’abandi, cyari kigamije kureba uko inyongeramusaruro zigera ku bahinzi.

Abahinzi bavuga ko bagihura n’imbogamizi zitandukanye mu kubona imbuto n’izindi nyongeramusaruro bikabagora mu gihe cy’ihinga, nk’uko bisobanurwa na Jeann Paul Munyakazi, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’abahinzi n’aborozi mu Rwanda, ‘Imbaraga’.

Agira ati “Kugeza ubu imbuto ziracyagera ku bahinzi zikererewe ndetse hari n’ubwo ziba zitujuje ubuziranenge. Hari kandi abacuruzi b’inyongeramusaruro bakiri bake, bivuze ko bategereye abahinzi, hakaba n’ikibazo cy’uko imbuto nyinshi zidakorerwa mu gihugu”.

Ikiganiro cyitabiriwe n'abantu banyuranye barimo n'abanyamakuru
Ikiganiro cyitabiriwe n’abantu banyuranye barimo n’abanyamakuru

Ati “Ikidukomereye cyane ni imbuto ziba zitujuje ubuziranege, kuko akenshi zitinda kutugeraho kandi twebwe nk’abahinzi tuba twarazishyuye ku mucuruzi wazo. Ibyo rero bikaduteza igihombo kuko tuba twararangije gutegura imirima, twaraguze amafumbire hanyuma ntihagire udusubiza ya mafaranga twatakaje”.

Akomeza avuga ko abemerewe gucuruza inyongeramusaruro na bo bakiri bake kuko umucuruzi wazo umwe mu murenge adahagije, ndetse ngo hari n’aho imirenge ibiri igira umucuruzi umwe, ubwikorezi bukabahenda nk’uko byemezwa na Sezikeye w’i Burera.

Ati “Imbuto y’ibirayi ku mucuruzi w’inyongeramusaruro yarazamutse igera kuri 350 FRS, kubera ko aho tuzigurira ari kure twifashisha umunyegare kuko imodoka ihenze, na we akaguca 1500Frs cyangwa 2000Frs ku mufuka w’ibiro 100. Tubonye depo hafi yacu irimo imbuto zose n’ifumbire byadufasha tugakora tukunguka”.

Undi ati “Imbuto nta zo tubona zihagije ku buryo bidusaba kujya ku masoko tubonye ari hafi tugapfa kugura izo tubonye tutanizeye ubuziranenge bwazo. Ibyo bituma umusaruro tubona uba uri hasi, ababishinzwe badufashe icyo kibazo kirangire”.

Izamuhaye Jean Claude, ushinzwe ubushakashatsi mu buhinzi muri MINAGRI, avuga ko hari ingamba zafashwe zigamije gukemura ikibazo cy’itinda ry’imbuto kandi ngo biratanga umusaruro.

Izamuhaye yemeza ko MINAGRI yahagurukiye gushaka uko ibibazo bivugwa mu nyongeramusaruro bikemuka
Izamuhaye yemeza ko MINAGRI yahagurukiye gushaka uko ibibazo bivugwa mu nyongeramusaruro bikemuka

Ati “Ingamba twafashe ni uko hatunganywa amasoko yo gutumiza imbuto n’ifumbire, ndavuga ibiva hanze ku buryo mu ntangiriro za Nyakanga zazajya ziba zabonetse kandi twarabitangiye. Ikindi ni uko aho abatubuzi b’imbuto bazituburiye ari na ho bazajya bahita bazicuruza kandi harimo na nkunganire, nkumva bizakemura icyo kibazo”.

Ku kibazo cy’abahinzi bahabwa imbuto itameze neza, wenda ntimere cyangwa ntitange umusaruro, uwayigurishije ku bahinzi azajya abibazwa.

Ati “Mu gihe umucuruzi w’inyongeramusaruro ahaye imbuto itameze neza umuhinzi, bikaza kugaragara ko itatanze umusaruro cyangwa itanameze, twebwe tuba turi ku ruhande rw’umuhinzi ku buryo tumufasha gukurikirana. Icyo gihe uwatanze izo mbuto asabwa kwishyura igihombo umuhinzi yagize”.

Umuyobozi wa Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana, avuga ko aho abanyamakuru bakorana n’uwo muryango bageze hose bahasanze ibibazo bitandukanye ku nyongeramusaruro.

Albert Baudouin Twizeyimana, umuyobozi wa Pax Press
Albert Baudouin Twizeyimana, umuyobozi wa Pax Press

Ati “Aho twageze hirya no hino mu gihugu twasangaga abaturage bitotomba, bavuga ko imbuto zibageraho bigoranye kuko n’aho ziri haba ari kure. Ikindi umuturage agera ku mucuruzi akeneye nk’ibiro 25 by’ibigori ntabihabwe ngo nabanze ategereze undi ushaka nka byo bagabane umufuka, bigaca intege abahinzi”.

Ibyo bibazo ngo ni byo byatumye habaho icyo kiganiro kugira ngo abafata ibyemezo bagire icyo bakora, bitume abahinzi babona umusaruro utubutse bityo bishimire umwuga wabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka