Kinigi: Ngo bafite ibanga ry’ubukungu mu bishyimbo beza byitwa ’Ruvuninkingi’

Ibi bishyimbo birangwa no kuba ari binini bibyibushye ugereranyije n'ibisanzwe
Ibi bishyimbo birangwa no kuba ari binini bibyibushye ugereranyije n’ibisanzwe

Hari ibishyimbo byamamaye ku izina rya “Ruvuninkingi” mu Murenge wa Kinigi, ku buryo ababihinga bemeza ko byitaweho bishobora kuzamura ubukungu bikanaca inzara mu Rwanda.

Ubu bwoko bw’ibishyimbo bugaragara mu bice bimwe byegereye umukandara w’ibirunga mu tugari twa Nyabigoma, Kaguhu na Nyonirima mu Murenge wa Kinigi. Igishyimbo kimwe kiba gifite umubyimba munini ugereranyije n’ibindi bisanzwe.

Mukabwiza Venanciya, umwe mu babihinga, yemeza ko biryoha byaba ibitonore, ibyumye ndetse n’n’imboga z’umushogoro ubikomokaho.

Agira ati “Ubu bwoko bw’ibishyimbo tubuzi kuva cyera kuko n’abatubanjirije batubwira ko mu myaka ya za 65 ari bwo byatangiye guhingwa inaha. Ariko dufite ikibazo ko tubihinga ku buso buto bigatuma tubisarurira mu nkono ntitubone uko tubigurisha ku masoko.”

Ibi bishyimbo bishobora kumara mu murima imyaka iri hagati y’umwe n’ibiri bisarurwa kandi bikaba byihagazeho ugereranije n’ubundi bwoko ku masoko. Usanga ikilo cyabyo nibura kigura 1000Frw, mu gihe ibisanzwe biba biri hagati ya 400Frw na 450Frw.

Umurenge wa Kinigi ugizwe na Kilometero kare 81, muri zo ubuso bungana na Hegitari 3725 ni bwo busimburanwaho ibihingwa buri gihe cy’ihinga. Ariko ibirayi n’ibireti ni byo ibiza ku isonga mu bihingwa ku bwinshi muri aka gace.

Mitali Narcisse ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu Murenge wa Kinigi, avuga ko kuba bitinda mu murima kandi bigakomeza gusarurwa ari zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma kugeza ubu bigihingwa ku buso buto.

Ati “Bishobora kuzahura ubukungu bw’abahinzi, ariko ku bwacu tukabona tutabyagurira ku buso bunini, kuko byabangamira gahunda yo gusimburanya ibihingwa mu butaka dukora buri gihembwe cy’ihinga.”

Avuga ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo harebwe uko ubu bwoko bw’ibishyimbo nibura bwajya buhingwa ku buso buriho ubutaka butabyazwa umusaruro, nka kimwe mu bishobora gutuma umusaruro wabyo wiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka