Kayonza: Hatangijwe umushinga uzafasha abahinzi kuhira imyaka

Mu Karere ka Kayonza hatangijwe ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga, CDAT, uzafasha abahinzi kuhira imyaka binyuze muri nkunganire ndetse no kubafasha kubona imari ishorwa mu buhinzi.

Biteze kongera umusaruro kubera gufashwa kuhira imyaka yabo (Ifoto TV10)
Biteze kongera umusaruro kubera gufashwa kuhira imyaka yabo (Ifoto TV10)

CDAT ni umushinga ufite intego yo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi, no kugabanya ibibubangamira.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, Basiime Kalimba Doreen, yasabye abafite aho bahuriye n’ubuhinzi kugira imbaduko mu gushyira mu bikorwa uyu munshinga.

Yasabye kandi buri wese gukora ibyo agomba gukora ku gihe, kugira ngo umushinga ugere ku ntego yo kuzamura umuturage.

Yagize ati “Uyu mushinga urebye intego zawo ni mwiza, ariko birasaba ko buri wese akora ibyo agomba gukora kandi ku gihe, kugira ngo ugere ku ntego yo kuzamura umuturage binyuze mu buhinzi buteye imbere.”

Uwari uhagarariye CDAT, Nyiramutangwa Sarah, yasobanuye umushinga mu ncamake, aho yagarutse ku ntego yawo, harimo gutunganya ibishanga no gufata neza ibyatunganyijwe hagamijwe kubibyaza umusaruro ndetse no gufata neza ubutaka harwanywa isuri.

Uyu mushinga kandi ngo uzafasha mu kongera imikoreshereze yo kuhira no gucuruza mu bigo by’ubuhinzi ndetse no gufasha abahinzi kubona imari ishorwa mu buhinzi.

Hari kandi gufasha abahinzi muri gahunda z’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi muri Nkunganire, binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imishinga (BDF).

Ikindi ngo ni ugufasha abahinzi kubona serivisi z’imari mu buhinzi binyuze muri Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD).

CDAT kandi ngo izanafasha abahinzi muri gahunda zijyanye n’ubwishingizi bw’ibihingwa, n’imicungire y’umushinga w’ubuhinzi.

Akarere ka Kayonza ni kamwe mu tugifite ubutaka bushya bweraho cyane ibigori, ibishyimbo n’ibindi, ariko nanone kakaba igice kinini cyako gikunze kurangwamo izuba ryinshi, bityo uburyo bushoboka bwatuma umuhinzi yizera kweza ari ukuhira imyaka.

Uwo mushinga watangijwe ku mugaragaro ku wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka