Kayonza: Abahinzi bafashe neza ibiti by’imbuto bahembwe

Abahinzi b’imbuto mu cyanya cyuhirwa mu Murenge wa Murama na Kabarondo, Akarere ka Kayonza n’Umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, bafashe neza ibiti by’imbuto bahembwe ibikoresho birimo ipombo zitera umuti, roswari (Arrosoir) yo kuhira n’igikoresho cyifashishwa mu gukata ibisambo.

Dr Bucagu ashyikiriza umwe mu bahinzi ipombo yo gutera umuti
Dr Bucagu ashyikiriza umwe mu bahinzi ipombo yo gutera umuti

Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane tariki ya 19 Mutarama 2022, kikaba cyari kiyobowe n’Umuyobozi wa RAB wungirije ushinzwe Ubuhinzi, Dr Bucagu Charles n’Umuyobozi w’Umushinga KIIWP ufasha mu bikorwa byo kuhira no kubona ingemwe z’ibiti.

Ku ikubitiro hakaba hahembwe abahinzi 24 mu gihe abagomba guhembwa bose ari 124.

Ubuso buhinzeho imbuto bungana na hegitari 1,369 mu Mirenge ya Murama, Kabarondo na Remera, izi mbuto zikaba zuhirwa hifashishijwe amatiyo azamura amazi mu kiyaga gihangano cya Gishanda n’andi mahema afata amazi.

Dr Bucagu akaba yasabye abahinzi gukomeza gufata neza ibiti by’imbuto kuko ari isoko y’ubukungu bafite mu minsi iri imbere.

Yagize ati “Uyu munsi ntimuratangira gusarura ariko igihe nikigera muzabona ko mutaruhiye ubusa. Imbuto zizabaha amafaranga menshi kandi n’abana banyu bazagira imirire myiza.”

Banahawe kandi imfashanyigisho ku buhinzi bw'imbuto
Banahawe kandi imfashanyigisho ku buhinzi bw’imbuto

Ubuso bwahinzweho ibi biti by’imbuto ni ubutaka bwari busanzwe butera ahanini kubera izuba riharangwa, no kuba umuturage ubwe atabasha kuhira imyaka ku giti cye hatabayeho izindi mbaraga z’abaterankunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka