Icyo gishanga cyo mu Karere ka Kamonyi gihinzemo imbuto n’inyongeramusaruro bifite agaciro ka miliyoni 3,6Frw, cyangijwe n’umwuzure wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2017.
Ibi bishanga byose byari bihinzemo ibigori byatewemo mu gihembwe cy’ihinga cya 2018A.
Karani Sylivestre, uhinga muri Bishenyi ku buso bwa are eshatu, avuga ko yari yarateyemo ibiro icyenda by’ibigori ashyiramo n’ifumbire mvaruganda ibiro 16.
Agira ati “Ubu birasaba ko turindira ko humuka tukabona kongera gutera bundi bushya, ibyo twahinze byagiye. Ni ukuvuga ko Leta ari yo iri butugenere.”
Imbuto y’ibigori abahinzi bayiguze kuri Nkunganire bayitangaho 330Frw ku kilo, naho ifumbire Mvaruganda ya DAP bayiguze ku 430Frw hariho Nkunganire.
Mukiza Justin, Umuyobozi w’ishami ry’Ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi, atangaza ko ubuso bwose bwangiritse ari hegitari 71.
Kuri izi hegitari hari hahinzeho imbuto y’ibigori ingana na 1,775kg yatejwe ifumbire ya DAP ingana 7,100Kg. Byose byatanzweho asaga miliyoni 3,6Frw.
Umwuzure watwaye n’amafi yororwaga n’uwitwa Bakinahe Jean Baptiste mu gishanga cya Kamiranzovu. Umwuzure utwara ibyuzi bibiri muri bitandatu yari afite.
Ati “Urebye hagiye ifi nyinshi cyane. Hari nk’icyuzi cyarimo ifi 700. Urebye zari zifite agaciro k’amafaranga aatari munsi y’ibihumbi 400Frw. Ikindi nacyo zagiye rwose nagize igihombo gikabije.”
Mukiza atangaza ko bagiye gukora ubuvugizi abahinzi bagafashwa kubona indi mbuto n’ifumbire, bakongera bagatera ibigori kuko igihe cy’ihinga kitararenga.
Ati “Ubu twarangije kubara ibyagiye, ariko birashoboka ko habonetse indi mbuto n’ifumbire abahinzi bakongera bagatera. Bitarenze ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha. Muri ubu butaka ibigori byakweramo nta kibazo."
Umwuzure watewe n’imvura yaguye mu mirenge ya Nyamiyaga, Rugarika, Runda na Gacurabweng yanahasenye amazu 32.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abarikwiga irrigation and drainage techology muri kaminuza ya musanze polytechnics nitwe gisubizo cy’ibi byose