Kamonyi: Hari abahinzi batabona ubushobozi bugura imiti irwanya ibyonnyi

Abahinzi bo mu bishanga bya Kayumbu na Mpombori mu Karere ka Kamonyi, barasaba Leta kubaha Nkunganire ku kiguzi cy’imiti irwanya ibyonnyi.

barasaba Nkunganire ku kiguzi cy'imiti irwanya ibyonnyi
barasaba Nkunganire ku kiguzi cy’imiti irwanya ibyonnyi

Ibi barabivuga bahereye ku cyorezo cya Nkongwa cyabibasiye mu ihinga riherutse ry’umwaka 2017 B, guhangana na cyo bikaba hari abo byananiye, kubw’iyo mpamvu bagasaba ko imiti bajya bayigura kuri nkunganire nk’uko bagura imbuto n’ifumbire.

Nsengiyaremye Narcisse, uhinga muri Mpombori, avuga ko kurwanya Nkongwa byamusabye gutera umuti inshuro eshanu ariko ko hari n’abo byananiye bakabura umusaruro.

Ati “iriya miti yari ihenze. Nk’uwitwa Rocket wajyaga kugura agacupa ka 1500 Frw kagatera ubuso bwa are eshatu, nyuma y’icyumweru ukongera ukagura akandi. Hari n’abo byananiye ibigori byabo babitemera inka”.

Aba bahinzi bibumbiye muri Koperative KOPABU bahinga ku buso bwa hagitari 59 ngo bateye litiro 20 z’umuti zaguzwe amafaranga asaga ibihumbi 100Frw ariko n’ubuyobozi hari umuti bwabahaye.

Ndahimana Celestin, Perezida wa KOPABU asobanura ko umuhinzi aharanira kutarumbya ngo ahombye n’ibindi byose aba yarakoze mu murima.

Ati “abahinzi bakodesheje igishanga, bagahinga, bagatunda ifumbire bakaguriramo na Mvaruganda n’imbuto. Ubwo rero haje ibyonnyi twagombaga gukora ibishoboka tukabirwanya”.

Umuyobozi w’ikigo cy’ubuhinzi ishami ry’intara y’Amajyepfo Gasana Aimé Parfait avuga ko koko abahinzi bashoye amafaranga menshi barwanya nkongwa.

Uwo muyobozi yavuze ko abo bahinzi azabakorera ubuvugizi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, nayo ikageza icyifuzo cyabo mu nama y’Abaminisitiri kuko ari yo ibyemeza.

Ubusanzwe abahinzi bo mu Karere ka Kamonyi bahabwa nkunganire ku mbuto y’ibigori n’iya Soya ndetse no ku ifumbire mvaruganda yo gushyira mu myaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka