Kamonyi: Barakangurirwa kwishakamo abatubuzi b’imbuto ya soya

Abatuye muri Kamonyi bahinga soya ikanera neza ariko bakagira ikibazo cyo kubona imbuto ku gihe, bakaba bakangurirwa kwishakamo abatubuzi b’iyo mbuto ngo bikemurire icyo kibazo.

N'ubwo ihera cyane, muri Kamonyi baracyafite ikibazo cy'imbuto ya Soya
N’ubwo ihera cyane, muri Kamonyi baracyafite ikibazo cy’imbuto ya Soya

Tuyizere Thaddée, umuyobozi wungirije w’akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko abaturage bitabiriye guhinga soya ariko imbuto ikaba ikibazo.

Ati “Uyu mwaka turateganya guhinga soya kuri ha 700, bisaba rero ko imbuto tuyibonera igihe kandi ihagije. Nk’iki gihembwe cy’ihinga twabonye imbuto ingana na Toni 4 gusa mu gihe twari dukeneye Toni zirenga 30, byabaye ngombwa ko tubwira abaturage ngo bahinge ibindi ariko ntibabyishimiye”.

Bamwe mu bafasha mu iterambere ry'ubuhinzi muri Kamonyi
Bamwe mu bafasha mu iterambere ry’ubuhinzi muri Kamonyi

Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo kumurika ibyagezweho n’umuryango OXFAM muri uyu mwaka wa 2018, nk’umufatanyabikorwa w’ako karere kimwe n’utundi ukoreramo, aho wibanze ahanini ku buhinzi no gutunganya umusaruro wabwo hagamijwe kuzamura ababukora.

Icyo gikorwa cyabaye kuri uyu wa 6 Ukuboza 2018, cyitabiriwe ahanini n’abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uturere (JADF), imiryango itandukanye itari iya Leta ikorana na OXFAM ndetse na bamwe mu bayobozi muri utwo turere.

Mukampabuka Immaculée ukuriye gahunda muri OXFAM, yavuze ko ku bufatanye n’abandi bireba barimo gushaka igisubizo ku mbuto ya soya ariko n’izindi kuko ngo kikiri ikibazo.

Ati “Ikibazo cy’imbuto muri rusange gikomereye abahinzi, na soya rero ni kimwe. Ubu turimo gufatanya n’abaturage n’inzego z’ubushakashatsi nka RAB ngo turebe uko cyakemuka duhereye ku baturage ubwabo kuba bakwigishwa kuzituburira ndetse no kubahuza n’amasoko yo hanze azifite ngo haboneke igisubizo”.

Yakomeje avuga ko ku bijyanye n’ingemwe z’imbuto n’imboga, hari abaturage bigishijwe kuzikora barabimenya zikaba zujuje ibisabwa, ubu ngo uyo muryango ukaba ubafasha kubona amasoko yazo na bo bakinjiza amafaranga.

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi muri icyo gikorwa, Kabano Jean Claude, aratanga ikizere ko mu gihe kitarambiranye imbuto zose zikenerwa zizaba zikorerwa mu Rwanda.

Yangeyeho ko ikindi ari ugukangurira abahinzi gushyiraho inganda nto zitunganya umusaruro ukavanwamo ibindi byinjiza amafaranga bityo bakiteza imbere.

OXFAM ikorera mu turere twa Kamonyi, Huye, Gicumbi, Gakenke, Nyagatare, Kirehe, Muhanga, Rubavu, Nyabihu, Ruhango, Nyamagabe, Musanze na Rulindo.

Ifasha abaturage mu buhinzi, ubworozi, amahugurwa atandukanye, kubungabunga ibidukikije bafashwa mu bya biyogaze, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka