Inzoga ikoze mu myumbati yashyizwe ku isoko

SABMiller, uruganda rukomeye muri Afrika y’amajyepfo rukora ibinyobwa bitandukanye rwashyize ahagaragra inzoga igurishwa ikoze mu myumbati yitwa Impala.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko ubusanzwe hari abantu bari basanzwe bakora ibinyobwa bitandukanye bikoze mu myumati cyangwa mu bindi binyabijumba ariko ikibazo kikaba aruko ibyo binyobwa bishobora kugira ingaruka zirimo n’urupfu. Abahagarariye SABMiller batangaza ko inzoga bakoze nta kibazo izatera ku buzima bwa muntu.

Iyo nzoga yakorewe mu gihugu cya Mozambique. Uru ruganda ruvuga ko buri mwaka bizajya bisaba toni ibihumbi mirongo ine z’imyumbati zo gukora iyo nzoga. Ibi byatumye bamwe mu bahinzi bavuga ko bizatuma inzara yiyongera muri Afurika kuko imyumbati ari kimwe mu bihingwa bifitiye akamaro kanini abanyafurika mu bijyanye n’imirire.

Uruganda rwa SABMiller rukomoka mu Bwongereza; rwakoze umushinga wo guha akazi abahinzi barenga 1500 bahinga imirima myinshi y’imyumbati.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka