Imvura y’Itumba ishobora kugabanuka, abahinga bagire vuba - Meteo na RAB

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda) kivuga ko imvura y’Itumba izagwa mu mezi ya Werurwe, Mata na Gicurasi 2023, muri rusange izaba ihagije ariko ikaba ifite icyerekezo cyo kuba nke ugendeye ku bihe by’Itumba byashize.

Ikarita igaragaza igihe imvura izatangira kugwa
Ikarita igaragaza igihe imvura izatangira kugwa

Ibi Meteo-Rwanda ibishingira ku kuba inyanja ngari (iy’u Buhinde na Pasifika) zidashyushye cyane, ngo zibe zatanga imvura irengeje urugero rw’isanzwe iboneka mu bihe by’Itumba.

Umuyobozi muri Meteo-Rwanda ushinzwe Iteganyagihe n’uko rishyirwa mu bikorwa, Anthony Twahirwa yagize ati "Tuzagusha imvura ihagije ariko ifite cya cyerekezo cy’uko izagabanuka ikaba nkeya, uduce dutandukanye dushobora kugira izuba cyangwa rikiyongera".

Meteo-Rwanda hamwe n’Ikigo cya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ubwo bari bamaze kubona ibikubiye muri iri teganyagihe, basabye abahinzi kwihutira gutera imyaka, kuko imvura ngo iteganyijwe gucika kare mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2023 (ahenshi mu Gihugu).

Mu Ntara y’Iburengerazuba ukuyemo uturere twa Nyabihu, Ngororero n’uburasirazuba bwa Rubavu, hamwe no mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe n’ibice bihegereye bya Ruhango, Nyanza, Huye na Gisagara, imvura y’Itumba iteganyijwe gutangira ku matariki ya 22-28 Gashyantare 2023.

Mu tundi turere twose tw’Igihugu imvura izatangira kugwa hagati mu matariki ya 1-6 Werurwe 2023, uretse muri Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Kirehe n’ibice bihegereye bya Ngoma na Rwamagana, ho imvura iteganyijwe gutangira kugwa mu matariki ya 7-13 Werurwe 2023.

Ku bijyanye n’igihe iyi mvura y’Itumba izacikira, Iteganyagihe rigaragaza ko uturere twa Kayonza, Kirehe, Ngoma, Bugesera, Rwamagana n’Umujyi wa Kigali ari ho izacika mbere mu matariki ya 20-28 Gicurasi 2023.

Mu bindi bice by’Igihugu imvura iteganyijwe gucika ku matariki ya 27 Gicurasi-3 Kamena 2023, uretse mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Nyamasheke n’ibice bya Musanze, Nyabihu, Ngororero, Karongi na Rusizi, ho imvura iteganyijwe gucika ku matariki 3-10 Kamena 2023.

Umuyobozi mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe ubushakashatsi ku bihingwa, Dr Jean Claude Izamuhaye, asaba abashinzwe Ubuhinzi bose mu Gihugu gufatirana imvura hakiri kare kugira ngo izacike imyaka yeze.

Dr Izamuhaye ati "Amakuru duhawe aratuma tugomba gufata ibyemezo birimo kwihutira gutera, abatera ibigori n’ingano ntitwagombye kurenza tariki 15 Werurwe tutararangiza, abatera ibishyimbo ntitwagombye kurenza tariki 20 z’ukwa Gatatu".

Ikarita igaragaza igihe imvura izacikira, ibice by'Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali n'Amayaga hakaba ari ho izacika mbere
Ikarita igaragaza igihe imvura izacikira, ibice by’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali n’Amayaga hakaba ari ho izacika mbere

Dr Izamuhaye avuga ko ibirayi n’imboga byo bishobora kuzagera tariki 15 Mata bigiterwa hagendewe ku bice abahinzi baherereyemo, ariko agasaba abagoronome gufasha abahinzi gutera mu buryo bwihuse.

Meteo-Rwanda ivuga ko Itumba ry’uyu mwaka riteye kimwe n’iry’imyaka ya 2002, 2012, 2017 na 2021, rikaba riteganyijwe kuzajya ribamo iminsi y’izuba yikurikiranya ibarirwa hagati ya 6-8 ahenshi mu Gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Meteo-Rwanda, Aimable Gahigi, avuga ko mu byanya byihariye nk’ibishanga ho bashobora kutagendera kuri iryo teganyagihe, mu rwego rwo kunganira ahagize ikibazo cyo kurumbya kubera amapfa.

Meteo-Rwanda hamwe na RAB byari byabanje kugaragaza ko imvura y’Umuhindo wa 2022 yaguye itinze, bigateza umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi kugabanuka ku rugero rwo kubura, cyane cyane ibishyimbo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka