Ubwoko bw’imbuto z’imyumbati zifite ubudahangarwa kuri ‘kabore’ zabonetse

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB) cyakoze igikorwa cyo gusogongera ubwoko bushya bw’imbuto z’imyumbati zimaze igihe zikorerwaho ubushakashatsi, zikaba ari imbuto zongerewe ubudahangarwa, bituma zitarwara kabore, indwara ifata imyumbati ikabora, abahinzi bagahomba.

Imbuto nshya y'imyumbati itanga umusaruro utubutse
Imbuto nshya y’imyumbati itanga umusaruro utubutse

Igikorwa cyo gusogongera izo mbuto zitandukanye zongerewe ubudahangarwa, cyitabiriwe n’abashakashatsi mu buhinzi ndetse n’abahinzi bakaba n’abatubuzi b’imbuto nziza, kibera aho RAB ikorera i Rubona mu Karere ka Huye, kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Werurwe 2026.

Abashakashatsi bakoze kuri izi mbuto nshya z’imyumbati uko ari umunani zasogongewe, bavuga ko zitanga umusaruro wa Toni 40 kuri Hegitari, mu gihe izari zisanzwe zihingwa zitanga Toni 25-30, ariko ngo hakabonekamo imyumbati myinshi yaboze.

Abahinzi bitabiriye iki gikorwa, bavuga ko imyumbati babonye yabahaye icyizere cyo guhinga bunguka, kuko ari mbuto zifite ubudahangarwa.

Kantarama Césalie, umutubuzi w’imbuto nziza y’imyumbati akaba na Perezida wa Sendika Ingabo, avuga ko izi mbuto bazishimiye.

Yagize “Imbuto twabonye biragaragara ko ari nziza kandi ifite umusaruro mwinshi cyane, ikaba rero ije kutwunganira kuko hanze aha imbuto ni nke. Kuba kandi tubonye imbuto idafatwa na kabore, kuko iyi ndwara igifite ubukana, ni amahirwe akomeye, icyo twifuza ni uko hashyirwaho uburyo bwo kuyibungabunga ntihagire ibiyangiza. Icyakora ni ibyo kwishimira”.

Bavuga ko ubugari bw'iyi myumbati buryoshye
Bavuga ko ubugari bw’iyi myumbati buryoshye

Ku bijyanye n’uko yumvise iyi myumbati imeze nyuma yo kuyisogongera, Kantarama yagize ati “Iyi myumbati iraryoshye, hari iyo numvise y’imiribwa ariko harimo n’ifite akarure, gusa aka karure na ko ni keza ku ifu y’ubugari. Muri rusange twabonye iyi myumbati ari myiza, nta kibazo ifite”.

Mugenzi we, Sacyenda Jean Baptiste, umutubuzi w’imbuto mu Karere ka Bugesera, avuga ko kubona imbuto yihanganira kabore ari iby’agaciro.

Ati “Icyo iyi mbuto ije kudufasha nk’abahinzi, ni uko tutazongera guhangayika kubera indwara ya kabore kuko ni yo izonga umuhinzi w’imyumbati. Bivuze ko umuhinzi azahinga yishimye kuko yizeye ko azeza neza bityo akunguka, ni iby’agaciro. Ikindi ni uko twagiraga ikibazo cy’imbuto idahagije, none ubu bwoko umunani bw’imbuto buje nizeye ko buzagikemura”.

Uyu mutubuzi ubimazemo imyaka ibiri, avuga ko uyu mwuga we umwungura, kuko ngo iyo agiye gutuburira kuri Hegitari imwe, ashora Miliyoni 2.5Frw ariko akaba yizeye ko nagurisha imbuto n’imyumbati azakuramo ari hagati ya Miliyoni 4-4.5Frw.

Dr Athanase Nduwumuremyi, umushakashatsi ku binyabijumba muri RAB, avuga ko imbuto nshya zije gufasha abahinzi gutandukana n’igihombo.

Dr Athanase Nduwumuremyi
Dr Athanase Nduwumuremyi

Ati “Imyumbati nubwo idaterwa imiti ihendesha abahinzi nk’ibindi bihingwa, ikunze kubahombya bitewe n’indwara ya kabore, kuko akenshi iyo basaruye basangamo iyaboze bakayijugunya. Uyu munsi rero izi mbuto zasogongewe ni igisubizo ku bahinzi, kuko zidafatwa n’izo ndwara zitera imyumbati kubora, bityo umuhinzi akunguka aho guhora mu bihombo”.

Harabura iki ngo izi mbuto zigere ku bahinzi?

Dr Nduwumuremyi avuga ko igisigaye ngo izi mbuto zigere ku bahinzi, ari ugusoza inzira y’ubushakashatsi kugeza imbuto zanditswe.

Ati “Uyu munsi twasogongeye imyumbati ikomoka kuri izi mbuto, kandi benshi bavuze ko iryoshye, icyiciro gikurikiyeho ni urugendo rwo kuzandikisha ku rutonde rw’Imbuto z’Igihugu zemewe. Nitumara kuzandikisha ni bwo tuzazigeza ku batubuzi b’imbuto nziza bazitubure ku bwinshi. Twebwe muri RAB twamaze gutangira gutubura imbuto z’ibanze zo guheraho, sinababwira ngo urwo rugendo ruzamara iminsi ingahe, ariko nizera ko bizihuta ku buryo umwaka utaha imbuto zizagera ku bahinzi”.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), ni cyo gifite mu nshingano gushyira imbuto ku rutonde rw’izemewe mu gihugu.

Kugira ngo izi mbuto ziboneke, hifashishijwe ubushakashatsi bwanyuze muri gahunda ya Leta yo kuvugurura imbuto biciye mu ikoranabuhanga izwi nka Rwanda AgriBiotech Program (RABP-CMP) ku bufatanye na RAB ndetse n’Ikigo nyafurika giteza imbere ikoranabuhanga mu Buhinzi (AATF), muri iyi njyana hakaba harimo gukorwa kandi ubushakashatsi ku birayi n’ibigori, izi mbuto na zo zikaba zitezweho umusaruro uri hejuru.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka