Imbuto nshya y’imyumbati izafasha guhunikira ibihe by’amapfa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) kivuga ko imbaraga zigiye gushyirwa mu buhinzi bw’imyumbati bizafasha Guverinoma y’u Rwanda guhunikira ibihe by’amapfa no kwihaza mu biribwa muri rusange.

Abitabiriye inama yo kumurika umushinga wa CASS basobanuriwe imikorere y'uwo mushinga
Abitabiriye inama yo kumurika umushinga wa CASS basobanuriwe imikorere y’uwo mushinga

Ibi ni ibyatangarijwe mu nama yiga ku mbuto nshya y’imyumbati yahuje abahinzi, inzego za Leta n’imiryango ishinzwe iterambre yateguwe n’ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi mu buhinzi (IITA).

Mu rwego rwo guhangana n’ibihe by’amapfa ndetse n’uburwayi bwa kabore n’ububembe bufata igihingwa cy’imyumbati, Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’abikorera n’imiryango itegamiye kuri Leta ishinzwe iterambere ry’ubuhinzi, binyuze mu mushinga Cassava Agribusiness Seed Systems (CASS) ugamije guteza imbere ihererekanya ry’imbuto z’imyumbati binyuze mu bucuruzi, bagiye gufasha abaturage kubona imbuto nshya izatanga umusaruro uhagije nk’uko bitangazwa na Daniel Rwabigo, umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe imbuto mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

Yagize ati “Twashyizeho gahunda nshya yo guhunika ibikomoka ku myumbati mu kigega cy’igihugu cy’ibiribwa, kugira ngo igihe habaye inkomyi ituma ibiribwa bitaba byinshi mu gihugu tubashe kubishyira ku isoko, bitume abahinzi bakomeza guhinga ari nako twagura amasoko.”

Ku ruhande rw’abahinzi, bavuga ko umusaruro wabo wajyaga ubapfira ubusa ariko ko iyo gahunda yo guhunika no kwagura amasoko izabateza imbere.

Umwe muri abo bahinzi yagize ati “Ubundi twahingaga imyumbati ikera ku bwinshi tukagurisha imbuto nkeya baduhenze izindi zigapfa ubusa, ariko ndumva muri iyi nama batubwiye ko imbuto zacu zitazongera gupfa ubusa.”

Imbuto nshya ihinzwe mu buryo bwa kijyambere ibasha guha abahinzi toni 20 z’imyumbati kuri hegitare imwe mu gihe izisanzwe zakundaga no kurwara kabore n’ububembe zatangaga toni eshanu kuri hegitari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka