Imboga ntizikabure, n’iyo zahingwa hejuru y’inzu - MINAGRI

Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) isaba buri rugo kutabura imboga n’imbuto kabone n’ubwo bazihinga mu mavaze cyangwa hejuru y’inzu.

Mu bihugu byateye imbere bahinga hejuru y'amazu
Mu bihugu byateye imbere bahinga hejuru y’amazu

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya MINAGRI gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Patrick Karangwa avuga ko bagiye kongera imboga n’imbuto mu rwego rwo guca ikibazo cy’imirire mibi.

N’ubwo bemera ko basanzwe bazi gahunda y’akarima k’igikoni, bamwe mu batuye ahitwa mu kajagari i Kigali bavuga ko ntaho babona bahinga imboga.

Mukamana utuye ku Gisozi mu karere ka Gasabo agira ati ”Wowe iyo urebye urabona imboga twazitera he koko! Urabona hari ubutaka dufite?”

Ku gasoko gacururizwamo imboga n’imbuto muri uwo murenge, umwe mu bacuruzi bazo avuga ko bajya kurangura izitwa idodo, inyanya, intoryi n’izindi ahitwa i Gasanze kure y’aho bacururiza, bigatuma bazigurisha ku giciro gihanitse.

Ati ”Kariya gafungo k’idodo kagurwa 100Frw, kugira ngo ubone imboga zihagije urugo ugomba kuba witwaje byibura 500Frw”.

Hari n'abazihinga mu mavaze ku buryo ziba ari umutako kandi zikanavamo amafunguro
Hari n’abazihinga mu mavaze ku buryo ziba ari umutako kandi zikanavamo amafunguro

Mu biganiro yahaye bamwe mu batuye akarere ka Gasabo kuri uyu wa kabiri, Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Patrick Karangwa asaba abaturage gukora ibishoboka byose bakagira uturima tw’imboga n’imbuto mu ngo.

Ati ”Imboga n’imbuto zirahenze cyane kuko zitaboneka, nyamara no mu bikono (Vases) wazihingamo kuko hari ibihugu bimwe bahinga mu ma ‘vase’ bagasarura ibintu byinshi cyane.

“Hari n’abahinga hejuru y’igisenge cy’inzu, akajya ajya gufatayo imboga aho kuzigura.”

Dr Karangwa avuga ko biyemeje kongera imboga n’imbuto guhera mu gihembwe cy’ihinga gitaha, aho buri rugo ruzasabwa kuba rufite byibura ibiti bitatu by’imbuto.

Avuga ko ubu buryo ari imwe mu ngamba zo gukemura ikibazo cy’imirere mibi kivugwa hirya no hino mu gihugu.

Ikigo cy’ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko abana 38% bafite ikibazo cy’igwingira riterwa n’imirire mibi.

Ministeri y’Ubuzima nayo ikavuga ko imirire mibi iri mu ndwara 10 za mbere mu Rwanda zihoza abantu kwa muganga, ndetse ko Leta yigeze guhomba amafaranga arenga miliyari 503 muri 2012 kubera icyo kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka