Imboga n’imbuto bimaze kwinjiriza u Rwanda miliyari 17 muri 2018

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB) gitangaza ko muri uyu mwaka imboga, imbuto n’indabo bimaze kwinjiriza u Rwanda miliyoni 20 z’Amadolari ya Amerika, asaga Miliyari 17 z’Amanyarwanda.

Amashaza ahinze mu buryo bwa kijyambere mu murima w'icyitegererezo ari mu byinjiriza igihugu amafaranga menshi
Amashaza ahinze mu buryo bwa kijyambere mu murima w’icyitegererezo ari mu byinjiriza igihugu amafaranga menshi

Byatangarijwe mu gikorwa cyo gutangiza imikoranire hagati y’umushinga ‘Holland Green Tech’ uzobereye mu bucuruzi bw’inyongeramusaruro n’ibikoresho byo kuhira, n’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID), kuri uyu wa 25 Nyakanga 2018.

Uretse kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi, uwo mushinga uhugura n’abaturage ku buryo bwiza bwo guhinga no kuhira butanga umusaruro utubutse.

Holland Green Tech yahuguye abaturage bakorana na kompanyi ya Sunripe Farmers ihinga imboga mu Karere ka Bugesera.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imbuto, imboga n’indabo muri NAEB, Epimaque Nsanzabaganwa, avuga uwo mushinga ari ingirakamaro, akanakomoza ku musaruro woherezwa mu mahanga.

Yagize ati “Uyu mushinga wita ku buhinzi bw’imboga zoherezwa mu mahanga ariko, ukagira umwihariko wo kwigisha abaturage uburyo bwiza bwo guhinga butanga umusaruro utubutse. Ni gahunda rero dushyigikiye kuko iri mu murongo wo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga”.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe imbuto, imboga n'indabo muri NAEB, Epimaque Nsanzabaganwa
Umuyobozi w’ishami rishinzwe imbuto, imboga n’indabo muri NAEB, Epimaque Nsanzabaganwa

Arongera ati “Imboga, imbuto n’indabo bimaze kwinjiriza u Rwanda miliyoni 20 z’Amadorari ya Amerika, muri uyu mwaka turimo gusoza. Ibi ariko biracyari bike ari yo mpamvu dushishikariza n’abandi bashoramari kwinjira muri ubu buhinzi, kugira ngo ibyoherezwa hanze bikomeze kwiyongera”.

Umwe mu baturage bigishijwe na Holland Green Tech, Niyonsenga Immaculée, yemeza ko byamufashije kumenya ko no mu mpeshyi abantu bakomeza bagahinga kubera kuhira.

Ati “Mbere nari nzi ko mu mpeshyi ari ukuruhuka gusa. Uyu mushinga watwigishije uburyo bwo kuhira bityo tugakomeza guhinga nk’imboga zitandukanye tutitaye ku zuba, zikera neza ndetse ukanadushakira amasoko yazo. Ubu nanjye ndahinga, sinkigura imboga”.

Uwo mugore wanahawe akazi gahoraho muri Sunripe Farmers nyuma yo guhugurwa, avuga ko bimufasha cyane gutunga urugo rwe, ntagire uwo ategera amaboko.

Muri Sunripe Farmers bahinga imiteja, inyanya, urusenda, puwavuro, amashaza, amashu n’ibindi kandi byinshi bikoherezwa mu mahanga ndetse bakanagura n’umusaruro w’abaturage.

Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa ndetse na bamwe mu bahinzi
Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa ndetse na bamwe mu bahinzi

Umuyobozi wa Holland Green Tech, Jacques Tuyisenge, yemeza ko ibyo bigisha abaturage bituma umusaruro wikuba kabiri.

Ati “Tubereka uko buhira igihingwa, ku buryo amazi ahita ajya ku mizi bigatuma ntayapfa ubusa kuko aba anabaze. Tubigisha kandi n’uburyo bugezweho bwo gupima ubutaka no kubufumbira bigatuma umusaruro wikuba kabiri ugereranije n’uwahinze bisanzwe”.

NAEB ikangurira abantu kwitabira ubuhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo kuko ngo n’abafite ubutaka buto byoroshye kububyaza umusaruro bakiteza imbere.

Abaturage bahuguwe na Holland Green Tech banahawe akazi
Abaturage bahuguwe na Holland Green Tech banahawe akazi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka