Ikawa n’icyayi: ibihingwa bifatiye runini u Rwanda

Ibihingwa bya kawa n’icyayi nibyo bihingwa bibiri by’ingenzi byoherezwa mu mahanga. 99% by’umusaruro w’ibyo bihingwa woherezwa ku masoko yo hanze.

Nk’uko Ntakirutimana Corneille, umuyobozi mukuru wungurije ushinzwe kuzamura umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga mu Rwanda mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku byoherezwa mu mahanga( NAEB) abitangaza, ibi bihingwa nibyo byinjiza amadevize menshi ugereranije n’ibindi byoherezwa mu mahanga bivuye mu Rwanda. Ibi bihingwa kandi bigirira akamaro kanini umuhinzi wabyo kuko bimuzanira amafaranga.

Kugeza ubu umuhinzi w’icyayi ahabwa amafaranga ijana ku kiro cy’amababi y’icyayi ari ku kigero cy’ubwiza kiri hagati ya 65% na 69%. Naho ku cyayi kiri ku bwiza bwa 70% kugeza ku 100% umuhinzi ahabwa amafaranga 105 ku kiro ariko hari n’inganda zimwe zishobora kuyarenza. Muri uyu mwaka igiciro cy’ikawa cyavuye ku mafaranga 200 ku kiro cy’ibitumbwe kigera ku mafaranga 350. Ibi bikaba biterwa n’uko igiciro cy’ikawa cyagiye kizamuka ku masoko mpuzamahanga.

Amafaranga avuye muri ibi bihingwa afasha abahinzi kongera umusaruro ndetse no kwikenura kuko iyo umuhinzi aguriwe ku giciro cyiza nawe agira umwete wo kongera umusaruro kugira ngo yeze byinshi.
Bimwe mu bihugu kawa ikunze kugurishwamo harimo leta zunze ubumwe z’Amarika,Ubuyapani ndetse na bimwe mu bihugu by’Iburayi. icyayi gikunze kubona amasoko mu bihugu by’Abayisiramu, iby’Abarabu ndetse na bimwe mu bihugu by’Iburayi.

Nk’uko Corneille aritangaza, Abanyarwanda ntibitabira cyane kunywa icyayi n’ikawa. Avuga ko Abanyanyarwanda bakwiriye kuba isoko ry’ibyo beza ntibatege amasoko ku banyamahanga gusa.

Umwaka ushize umusaruro w’icyayi woherejwe hanze urenga toni 21.000 zinjije akayabo kagera kuri miliyoni 56 z’amadorari y’Amerika. Umusaruro wa Kawa woherejwe hanze ugera kuri toni 17.000 zinjije miliyoni 55 z’amadorari y’Amerika.

Corneille avuga ko ibi bihingwa bifasha cyane igihugu kuko bituma ubukungu bw’igihugu kuzamuka ndetse bigatuma u Rwanda rugira ijambo ku rwego mpuzamahanga. Aya madevize kandi afasha u Rwanda kugura ibicuruzwa rukura hanze rudahenzwe. Avuga ko u Rwanda rweza umusaruro muke ugereranyije n’ibihugu duturanye ariko ko icyari n’ikawa by’u Rwanda bifite uburyohe kurusha ibyo muri ibyo bihugu.

Nk’uko Ntakirutimana Corneille yabidutangarije, ikawa zihingwa hafi mu gihugu hose ariko zibanze cyane mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’iy’Iburengerazuba kuko ariho hari ubuso bunini bw’iki gihingwa. Icyayi cyo kibanze ahanini mu Ntara y’Uburengerazuba mu misozi miremire y’isunzu rya Congo Nil ndetse n’iy’Amajyepfo y’u Rwanda cyane mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Mu ntara y’Iburengerazuba hari inganda esheshatu hakaba hanateganywa kubakwa izindi nganda eshatu mu rwego rwo kuzamura ubwiza bw’umusaruro w’icyayi. Mu Ntara y’Amajyaruguru hari inganda z’icyayi nka Mulindi muri Gicumbi na Sorwathe mu karere ka Rulindo.

Mu rwego rwo kongera umusaruro uturuka kuri ibyo bihingwa ndetse n’ibindi byoherezwa mu mahanga (imboga, imbuto n’ibireti), harateganywa kongerwa ubuso bihingwaho mu gihugu hose. Urugero: mu ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba hegitali 2545 ziziyongera kuri hegitali 19000 zisanzwe ku cyayi; hari ubutaka bwo muri Gishwati bugera kuri hegitali 12000 bugahingwaho icyayi.

Ikawa yo hakazongerwaho hegitali 7100 ku zahingwaga. Iyi gahunda ikazakorwa muri uyu mwaka wa 2011-2012. Abaturage bakaba basabwa kuzitabira guhinga ibi bihingwa mu rwego rwo kurushaho kwizamura no kuzamura umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga muri rusange.

Imboga, imbuto ndetse n’ibireti nabyo bizongererwa ubuso ndetse cyane mu Ntara y’amajyaruguru ndetse no mu Ntara y’uburengerazuba bw’amajyaruguru.

SAFARI Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze!ko muvuga NGO hagiye kwagurwa ubutaka buterwaho icyayi nikawa nkabaturage bafite ubutaka buto bazahinga ibyo bihingwa bahingagamo ibijumba byabana nibindi bihingwa bikenerwa murugo gute?kdi biba byiza iyo abaturage bahingiye hamwe bagahuza ubutaka hakabaho agasozi ndatwa kigihingwa.ikindi,nka NAEB okwiriye kwegera abaturage ikamenya uko ibiciro bigurwa nuk o bigurishwa mumahanga nuko umuturage yishyurwa.kugirango barusheho kuba motivated yoguhinga ibyobihingwa.

Alias yanditse ku itariki ya: 26-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka