Icyayi kirimo gukura urubyiruko mu bushomeri

I Rusizi hari urubyiruko ruvuga ko rumaze guhindura imyumvire rwari rufite ku gihingwa cy’icyayi, ubu rukaba rwiyemeje kugishoramo imbaraga zarwo zose mu kugihinga aho gukomeza kugiharira ababyeyi nk’uko byahoze mbere.

Mbere urubyiruko ngo rwasuzuguraga ubuhinzi bw'icyayi ariko muri iki gihe barabwitabiriye ku bwinshi kuko cyahawe agaciro
Mbere urubyiruko ngo rwasuzuguraga ubuhinzi bw’icyayi ariko muri iki gihe barabwitabiriye ku bwinshi kuko cyahawe agaciro

Nyuma y’umwaka umwe bahugurwa, abasaga 1500 barimo urubyiruko 600 bamaze kubona impamyabushobozi yo kwita kuri iki gihingwa babifashijwemo n’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha.

Abenshi muri uru rubyiruko ni abarangije amashuri yisumbuye. Bavuga ko babonaga ababyeyi babo bahinga icyayi bakabafata nk’ababuze icyo bakora ngo kuko nta gaciro cyari gifite.

Umwe muri bo witwa Niyondamya Isaie yagize ati “Impamvu twabisuzuguraga ni uko wabonaga nta gaciro icyayi gifite. Umubyeyi wari ufite icyayi kugira ngo nibura abashe kwishyurira umwana umwe amafaranga y’ishuri byaramugoraga.”

Mugenzi we witwa Niyigena Jean de Dieu na we avuga ko mbere icyayi nta gaciro cyari gifite ati “Ikilo baduhaga amafaranga 30 ariko ubu kigeze ku ijana na mirongo..., urumva ko nta kibazo kuba umusore yagihinga ni na yo mpamvu tumaze umwaka wose twiga kugihinga.”

Bamaze umwaka bigishwa uko bahinga icyayi
Bamaze umwaka bigishwa uko bahinga icyayi

Ubu noneho uru rubyiruko ruravuga ko iyi myumvire rumaze kuyihindura nyuma yo kubona ko icyayi gishobora gutunga umuntu ndetse kikanamukiza, ubu bakaba bavuga ko bari gufatanya n’ababyeyi babo kugihinga no kugisigasira haba mu bwiza ndetse no mu bwinshi.

Urwo rubyiruko ruvuga ko ubu icyayi bacyongereye agaciro ku buryo ntawe utakwifuza kugihinga.

Niyondamya ati “Ubu umuntu ufite icyayi umwana arajya mu ishuri umubyeyi akaba yafata n’inguzanyo muri Sacco akajya yishyura akoresheje icyayi. Njyewe papa ampaye umunani w’isambu nahafata nkahahinga icyayi.”

Urwo rubyiruko ni bamwe mu bantu 1581 biganjemo abarangije amashuri yisumbuye bari bamaze umwaka bahugurwa mu cyiswe ishuri ry’abahinzi mu murima, farmers Field school(FFS) babifashijwemo n’uruganda rwa Shagasha.

Abakuze bari bamaze igihe bahinga icyayi bishimira ko bagiye kunganirwa n'urubyiruko
Abakuze bari bamaze igihe bahinga icyayi bishimira ko bagiye kunganirwa n’urubyiruko

Shyaka Ermenigilde, umuhuzabikorwa w’impuzamashyirahamwe y’amakoperative yabahinzi b’icyayi, FERWACOTHE, avuga ko kwinjiza urubyiruko mu buhinzi bw’icyayi bizatuma gikomeza kwitabwaho kinyamwuga kurushaho.

Ati “Tugira ikibazo abasore bacu iyo bamaze kwiga bose baba bumva bagomba kwirunkankira mu mujyi ariko aba bamaze guhugurwa bamenye ubwiza bw’icyayi uretse ko kirimo n’amafaranga, murabizi ko ama koperative yacu ni abasaza n’abakecuru gusa urumva ko tuzagira ababasimbura bafite imbaraga kandi babihugukiwe bizatuma kandi amahame ya koperative yihuta kubera ko azaba arimo abantu bumva vuba.”

Ni ku nshuro ya kane igikorwa cyo guhugura abahinzi no kubaha impamyabushobozi kiba, kuva iyi gahunda yatangira muri 2015 ikaba imaze kongerera ubumenyi mu buhinzi bw’icyayi abarenga ibihumbi bitanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka